English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahoze ari ibikomerezwa ku butegetsi bwa Joseph Kabila bakomeje gufungwa umwe ku wundi

Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwatangiye igikorwa gishya kimeze nk’“isuku ya politiki”, aho bukomeje gufunga bamwe mu bayobozi bakomeye bakoranye bya hafi na Joseph Kabila, wahoze ayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse ubwe ashobora kuvanwaho ubudahangarwa ngo akurikiranwe.

Mu cyumweru kimwe gusa, abantu babiri bakomeye bakoranye na Kabila batawe muri yombi. Gen Pierre Banywesize, wahoze ayoboye ingabo zihariye z’Umukuru w’Igihugu ku butegetsi bwa Kabila, yafashwe ku wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025 n’inzego z’iperereza nyuma yo guhamagazwa. Nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byaha aregwa.

Ibi byakurikiwe n’itabwa muri yombi rya Martin Kabwelulu, wahoze ari Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, wafashwe n’umugore we ku wa Gatatu nijoro, tariki 21 Gicurasi 2025. Amakuru yatangajwe n’ihuriro FCC (Front Commun pour le Congo) rigizwe n’abashyigikiye Kabila, avuga ko batawe muri yombi mu buryo bw’igitugu, bajyanwa ahantu hatazwi kandi telefone zabo zikaba zitakiri ku murongo.

FCC yitabaje itangazo risaba ko Kabwelulu n’umugore we bahita barekurwa, ivuga ko uburyo bafashwemo bushobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Mu rundi ruhande, Sena ya RDC yemeje ko Joseph Kabila, wahoze ari Perezida w’Igihugu kandi akaba afite icyubahiro cya Senateri ubuzima bwe bwose, ashobora kwamburwa ubwo budahangarwa kugira ngo atangire gukurikiranwa n’ubutabera. Bivugwa ko ashobora kuregwa ibyaha bifitanye isano n’inkunga y’imitwe irimo M23/AFC, irimo kurwana mu burasirazuba bwa Congo.

Iki gikorwa kiragenda gifata isura ya politiki yo “guca intege” abayobozi bo hambere, bamwe bakabyita umugambi wo kwikiza abahanganye na Tshisekedi mu matora ataha, abandi bakemeza ko ari ubutabera burimo guhana abakoze ibyaha bakiyitirira politiki.



Izindi nkuru wasoma

AFC/M23: Intwaro y’Ibanga y’Abanyapolitiki Bashaje Bashaka Guhirika Ubutegetsi bwa Tshisekedi

Kabila yahuye na AFC/M23 i Goma, ashyira hanze umugambi we: Ese yagarutse nka 'Messiah'?

Yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore wapfiriye iwe mu buryo butavugwaho rumwe

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Byemejwe ko Joseph Kabila wayoboye Congo yageze mu bice bigenzurwa na M23



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-23 08:54:15 CAT
Yasuwe: 85


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abahoze-ari-ibikomerezwa-ku-butegetsi-bwa-Joseph-Kabila-bakomeje-gufungwa-umwe-ku-wundi.php