English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

"ubu byakunze"Igaruka ry’itsinda the sisters Kurubyiniro.

 Nyuma y’imyaka isaga 10 itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana rigiye kongera kugaragara kurubyiniro kubwa Tonzi.

Iri tsinda rigizwe n’abakobwa barimo  Aline Gahongayire ,Phanny Giselle Wibabara, Gaby Irene Kamanzi na Tonzi, Bagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda by’umwihariko uwo kuramya no gihimbaza imana mbere ya 2014 Bataraburirwa irengero.

Nyuma ya 2014 iri tsinda ntabwo ryongeye kugaragara kurubyiniro hibazwa aho ryaba rigiye gukomereza umurimo harabura ahubwo abahanzi bari barigize bakomeza gukora kugiti cyabo.

Tonzi umwe mu bakobwa b’ababanyempano ugize iri tsinda agiye kumurika album ye ya 9 yatangaje ko yatumiye itsinda The sisters bakazaririmba muri icyo gikorwa cyo kumurika Album ye ya 9 n’ubwo hashize igihe kinini batagaragara kurubyiniro.

Ati” Buriya twageragerageje kenshi kugarura the sisters ntibikunde kubera impamvu nyinshi zitadukanye ariko kuri ubu imana yabishimye ko bikunda.

Igitaramo cyo kumurika Album ye ya 9 Tonzi azagikorera kuri Crown Conference Hall kikazaba tariki 31 Werurwe 2024

 

 



Izindi nkuru wasoma

"ubu byakunze"Igaruka ry’itsinda the sisters Kurubyiniro.



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-02-25 08:34:12 CAT
Yasuwe: 75


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/ubu-byakunzeIgaruka-ryitsinda-the-sisters-Kurubyiniro.php