English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Uruganda Shema Power Lake Kivu Ltd rugiye gutanga Megawatt 15 z’umuriro w’amashanyarazi.

Ni mu  mushinga uruganda Shema Power lake Kivu  watangijwe tariki ya 03 Ukwakira 2019, witezwe ko uzatanga magawtt z’amashanyarazi 56 nk’uko bihaye intego yo gukomeza gukura  amashanyarazi muri gaze metane.

 Nk’uko Byiringiro Maximilien,  abivuga  nk’ umwe mu bayobora  Shema Power  yabwiye itangazamakuru mu Karere ka Rubavu ko bamaze gukora amasuzuma, ndetse ko  bizeye ko mu kwezi kumwe batangira gushyikiriza REG umuriro ungana na MW 15.

 Ati “Tumaze igihe dukora amagerageza, ubu tugeze ku musozo kandi mu gihe kitarenze ukwezi turaba twahaye REG MW zirenga 15. Ibintu byose biri ku murongo, amagerageza yatweretse ko imyiteguro yanoze”.

Kabuto Alexis, Umuyobozi Mukuru wa Shema power, yavuze ko imirimo yo kubaka urwo rugomero rw’amashanyarazi izarangira itwaye miliyoni 220 z’Amadolari ya Amerika,. Imirimo yo kubaka urwo rugomero yatangiye muri 2015 yatangijwe  na sosiyete y’Abanyamerika yitwa Symbion Energy, iyo sosiyete iza kurugurisha na Shema Power Lake Kivu Ltd muri 2018.

Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ari ingira kamaro kubatuye akarere Ka Rubavu kuko  abaturage bagiye kubona undi muriro wunganira uwari usanzwe  kandi ko vuba abo utarageraho ubageraho vuba

Ati “Mu kwezi kumwe umuriro w’amashanyarazi akomoka kuri Gaz methane uraba wahujwe n’amapoto ya REG, bitume abaturage bagerwaho n’umuriro uhagije uruta uwo bari bafite.”

Leta y’u Rwanda ifite  w’uko  buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Uruganda "AFRINEST" rukora ubwato rwahishyuye impamvu ishobora kuba yarateye impanuka y'ubwato bwarw

Iby'uruganda rwa Apple na Felix Tshisekedi bikomeje kuba bibi

Ibikorwa bya MONUSCO muri Kivu y'Amajyepfo byose byahagaze

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-02-16 14:50:58 CAT
Yasuwe: 270


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uruganda-Shema-Power-Lake-Kivu-Ltd-rugiye-gutanga-Megawatt-15-zumuriro-wamashanyarazi.php