English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Babiri mu basirikare ba FARDC bishwe n'ibisasu

Ku wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi ibisasu biremereye bibiri byatewe mu gace ka Minova Muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y'Epfo bihitana abasirikare babiri ba FARDC ndetse byangiza inzu zari hafi aho.

Amakuru avugako ibyo bisasu byituye neza ahitwa Chimanga ho mu mujyi wa Minova bisiga bihitanye abasirikare babiri ba FARDC ibintu byanatumye bamwe mu baturage batuye hafi aho bahunga.

Amakuru akomeza avugako Minova yahungiyemo abasirikare benshi bo  ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa,kubera imirwano batsinzwemo n'inyeshyamba z'umutwe wa M23 ziyobowe na Gen Sultan Makenga.

Iri huriro ry'ingabo za Leta ryatsinzwe muri Rubaya no mu bindi bice bitandukanye zahisemo guhunga zijya mu bice bya Kalehe mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

Kugeza ubu FARDC,FDLR,Wazalendo,ingabo z'u Burundi abacanshuro na SADC bakomeje guhunga  berekeza i Bukavu ku murwa mukuru w'intara ya Kivu y'Amajyepfo mu gihe M23 ikomeje kwigarurira byinshi mu bice bigize Intara ya Kivu ya Ruguru.

 



Izindi nkuru wasoma

Bamwe mu basirikare ba FARDC bakomeye muri Kivu ya Ruguru biyunze kuri M23

DRC:Hashyizweho umunsi w'icyunamo mu rwego rwo guherekeza impunzi 35 zishwe n'ibisasu

Muyaya ati"Ushaka kugirango FARDC nigaba ibitero izaze kubikubwira"-asubiza umunyamakuru

FARDC yakiriye izindi ndege shya zisimbura izahanuwe na M23

Minova:Igisasu bivugwa ko cyatewe na M23 cyahitanye abantu babiri



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-02 09:50:53 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Babiri-mu-basirikare-ba-FARDC-bishwe-nibisasu.php