English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhoza Victoire yajeje u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Ingabire Umuhoza Victoire Umunyapolitke wanashatse kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda yajyanye Leta y'u Rwanda mu rukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba avugako u Rwanda rwanze kumusubiza uburenganzira bwe.

Muri Werurwe uyu mwaka Urukiko Rukuru rwa Kigali rwanzuye kutakira ikirego cye cy'Ihanagurabusembwa, ibyari gutuma yemererwa kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Icyo gihe urwo rukiko rwavuzeko igihe yatangiye ikirego kinyuranije n'ibiteganwa n'amategeko nkuko VOA ibitangaza.

Victoire yari yasabye ko yahabwa ihanagurabusembwa muri Gashyantare nyuma yuko yari amaze imyaka itanu ahawe imbabazi n'umukuru w'igihugu.

Ishyaka DALFA ryashinzwe na Ingabire Umuhoza Victoire ntabwo ryemerwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda,ubwo yarishingaga yatangajeko igihugu cy'u Rwanda cyitagendera ku mategeko.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

Twagirayezu wari waragizwe umwere ku byaha bya jenoside yongeye kugaragara mu rukiko

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Uyobora ingabo za Brigade ya 202 zo mu gihugu cya Tanzania yakiriwe mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-02 05:19:50 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhoza-Victoire-yagejeje-u-Rwanda-mu-rukiko-rwa-EAC.php