English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yaguye mu mpanuka y'indege

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata indege ya kenya ya gisirikare yakoze impanuka ikomeye ifatwa n'ikongi y'umuriro abantu batanu nibo bamaze gutangazwa ko bahasize ubuzima mu gihe abandi bantu batatu bakomeretse bikomeye.

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Kenya, Perezida William Samoei Ruto, yahise utumiza inama igitaraganya ku biro bye kubera iyo mpanuka idasanze yahitanye abantu batanu bivugwako harimo n'abayobozi b'igisirikare. 

Ibiro by'umukuru w'igihugu muri Kenya byatangaje ko iyi ndege yari itwaye Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla, kugeza ubu nawe bikaba bivugwako ari muri batanu baguye muri iyo mpanuka.

Umuvugizi wa Guverinoma Isaac Maura yihanangirije Abanyakenya abasaba kudakwiza impuha mu gihe batarahabwa amakuru nababishinzwe kuri iyi mpanuka.

Amakuru avugako iyi ndege yari ahagurutse ku ishuri ryisumbuye ry'abahungu rya Cheptule  itwaye abakomeye bo mu gisirikare cya Kenya ubwo bari bavuye mu nama  yari yateranye kugirango baganire ku kibazo cy'umutekano mu Karere ka Pokot y'Iburengerazuba.



Izindi nkuru wasoma

Israel na Turukiya bacanye umubano ubucuruzi bwinjiza ama miliyari bwahagaze

Umugore wacibwaga intege agiye kuyobora igisirikare cya Kenya cyirwanira mu Kirere

Kenya:Hashizweho umugaba mukuru w'ingabo usimbura uherutse gupfa

Umunyabyaha Paul Kagame ndashaka guhura nawe nka mutuka - Perezida Felix Tshisekedi

DRC:Ubutasi bwa gisirikare butumye Kenya Airways ihagarika ingendo yagiriraga i Kinshasa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-18 18:11:42 CAT
Yasuwe: 131


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugaba-Mukuru-wIngabo-za-Kenya-nawe-yari-mu-mpanuka-yindege-yahitanye-batanu.php