Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya yaguye mu mpanuka y'indege
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata indege ya kenya ya gisirikare yakoze impanuka ikomeye ifatwa n'ikongi y'umuriro abantu batanu nibo bamaze gutangazwa ko bahasize ubuzima mu gihe abandi bantu batatu bakomeretse bikomeye.
Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Kenya, Perezida William Samoei Ruto, yahise utumiza inama igitaraganya ku biro bye kubera iyo mpanuka idasanze yahitanye abantu batanu bivugwako harimo n'abayobozi b'igisirikare.
Ibiro by'umukuru w'igihugu muri Kenya byatangaje ko iyi ndege yari itwaye Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla, kugeza ubu nawe bikaba bivugwako ari muri batanu baguye muri iyo mpanuka.
Umuvugizi wa Guverinoma Isaac Maura yihanangirije Abanyakenya abasaba kudakwiza impuha mu gihe batarahabwa amakuru nababishinzwe kuri iyi mpanuka.
Amakuru avugako iyi ndege yari ahagurutse ku ishuri ryisumbuye ry'abahungu rya Cheptule itwaye abakomeye bo mu gisirikare cya Kenya ubwo bari bavuye mu nama yari yateranye kugirango baganire ku kibazo cy'umutekano mu Karere ka Pokot y'Iburengerazuba.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show