Kenya:Hashizweho umugaba mukuru w'ingabo usimbura uherutse gupfa
Perezida wa Kenya William Ruto yazamuye mu ntera Charles Muriu Kahariri ku ipeti rya Jenerali ahita umugira umugaba mukuru w'ingabo za Kenya asimbura Francis Ogolla uherutse gupfa azize impanuka y'indege mu byumweru bibiri bishize.
Gen Charles Muriu bivugwako amaze imyaka 36 mu gisirikare cya , mu bihe bya vuba akaba yari Umugaba w'ingabo wungirije Nyakwigendera Francis Ogolla.
Charles Muriu yize amashuri akora amahugurwa ya gisirikare mu bihugu bitadukanye birimo Kenya,Ubwongereza,Amerika n'Ubuhinde.
Uyu ni umwe mu basirikare b'inzobere mu ngabo zirwanira mu mazi za Kenya.
Charles Muriu yagiye akora ibikorwa bitanduianye bya gisirikare mu bihugu nka Somalia na Djibouti byo kurwanya abagizi ba nabi.
Mu ntangiriro z'u kwezi kwa gatatu nibwo Charles yari afite ipeti rya Maj Gen yazamuwe mu ntera agirwa Lt Gen anahabwa Umwanya w'umugaba w'ingabo wungirije mu gisirikare cya Kenya.
Nyuma y'amezi abiri azamutse ku ipeti rya General agirwa Umugaba mukuru w'ingabo za Kenya
Charles Muriu arubatse afite umugore ,abana batatu n'umwuzukuru umwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show