Rulindo:Mudugudu yakubiswe n'insoresore zimukura iryinyo ziranamwambura
Umuyobozi w'umudugudu wa Rubaya mu Murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo yakubiswe n'insorersore zimukura iryinyo zimwambura na Telefone ya 'Smart fone' nikwerto yari yambaye ndetsew zinakomretera ushinzwe umuwakano .
Rugamba Focus akaba ari nawe muyobozi w'umudugudu wa Rubaya yari hamwe n'umunyerondo witwa Habyarimana Felix akaba anashinzwe umutekano mu Mudugudu ndetse na SEDO w'Akagali ka Kabuga ubwo bari mu nzira bajya gukemura ikibazo cy'umuturage wari umaze gutabaza ubuyobozi ko yakubiswe nibwo bahuye n'izo nsoresore maze zirabakubita ariko kugeza ubu babiri muri izo nsoresore bamaze gufatwa.
Izo nsoresore zabakubise zikeka ko abo bayobozi bari kubashakisha kubera ibikorwa basanzwe bazwiho bitemewe n'amategeko birimo no kwishora mu bikorwa by'ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yahamije aya makuru yemezako ibyo byabaye.
Ati"abakoze urwo rugomo baracyashakishwa ariko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Murambi bakaba bari gukorwaho iperereza.
SP Mwiseneza Jean Bosco yaboneyeho kuburira abishora muri ibyo bikorwa by'urugomo ko bakwiye kubireka kuko bitazabahira na gato
Ati" nababwira ko polisi yahagurukiye bene nkabo kandi ntizigera ibaha ahahenge na gato ko kugira aho babikorera.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace basanga icyo kibazo cyimaze gufata indi ntera kuko uretse kuba barezengereje abaturage bamaze kugera ku rwego rwo guhangara abayobozi bakabakubita bakabakomeretsa,basanga bigomba guhagurukirwa.
Umwe muri abo yavuze ati" ziratuzengereje zirirwa mu birombe icukura amabuey yagaciro mu buryo butemewe amafaranga zibuvanamo zikayanywea inzoga ninbindi biyobyabwemge zigata umutwe maze uwo zihuye nawe wese zigkubita"
Uko izo nsoresore zari eshanu babiri bahise batabwa muri yombi mu gihe abakomerekeye muri urwo rugomo bahise bajya kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Murambi ariko bakaba bamaze gusezererwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show