English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ndagijimana Enock umuyobozi wa Etencelles yatangaje impamvu yatumye yegura

Kubera ibibazo by’ingutu bimaze igihe bivugwa mu ikipe ya Etencelles iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu byatumye uwari umuyobozi wayo Ndagijimana Enock yegura ku mirimo yo gukomeza gutoza iyo kipe.

Ibi byatangajwe uri uyu wa kane  binyuze mu Ibaruwa Ndagijimana yandikiye ubuyobozi b’iyo kipe aho yavuze ko atakibona umwanya wo kwita ku buzima bwa burimunsi bw’ikipe yari abereye umuyobozi.

Nubwo yatangaje ibyo hari abavuga ko ubwegurebwe bufitanye isano n’ibabibazo byari bimaze iminsi bivugwa muri iyo kipe.

Mu minsi ishize nibwo Abafana ba Etencelles  bazanye ibyapa kuri Kigali Pele Stadium batabaza Perezida w’igihugu Paul Kagame ko yatabara ikipe yabo kuko igiye guhirima kuberako Akarere ka Rubavu kayitereranye.

Abakinnyi bakina muri iyi kipe nabo ntabwo bari borohewe kuko baberewemo ibirarane by’amezi ane ndetse kugeza ubu ikipe ikaba iri ku mwanya wa 25 mu mikino 24 imaze gukina.

Uwahoze ari Visi Perezida wa Etencelles Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Depute niwe wasigaranye inshingano zo kuyobora iyi kipe.



Izindi nkuru wasoma

Dore impamvu ari gutuma internet igenda nabi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba?

Uruganda "AFRINEST" rukora ubwato rwahishyuye impamvu ishobora kuba yarateye impanuka y'ubwato bwarw

Rwanda Air yasobanuye impamvu yahagaritse ingendo yagiriraga mu Buhinde

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza(DPC) akekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Israel yatangajeko Iran igomba kwishyura bikomeye amakosa yakoze



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-14 17:45:14 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ndagijimana-Enock-umuyobozi-wa-Etencelles-yatangaje-impamvu-yatumye-yegura.php