English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu cyumweru cy'icyunamo abantu 45 bagaragaweho n'ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangajeko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragaye abantu 45 bagaragaje ingenga bitekerezo ya jenoside muribo 39 bahise batabwa muri yombi mu gihe abandi batandatu bakiri gushakishwa.

RIB itangazako abo bantu batandatu bagishakishwa kuberako bahise batoroka ngo batagezwa imbere y'ubutabera.

RIB yakomeje ivugako mu cyumweru cy'icyunamo hagaragaye dosiye z'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo bigera kuri 52 ndetse n'indi imwe y'ibyaha by'ivangura no gukurura amacakubiri.

Bamwe mu barokotse bagizweho ingaruka n'ibikorwa byagiye bikorerwa abacitse ku icumu barimo Kayirangwa Charles utuye mu Kagali ka Mugina,Umurenge wa Mugina Karere ka Kamonyi watwikiwe inzu n'abagizi ba nabi bataramenyekana.

Kayirangwa  yavuzeko inzu ye yasutsweho lisansi mu ijoro ryo ku ya 12 Mata rishyira ku wa 13 Mata 2024.

Nzamukosha Serphine umwe mu barokoketse Jenoside mu kagali ka Nteko muri uyu Murenge nawe yagizweho ingaruka n'ibyo bikorwa kuko yaranduriwe imyumbati y'imishore ndetse n'ibiti bisaga 80.

Amadosiye arimo abantu batemenyekanye ni umunani abantu bose hamwe ni 53 abafunzwe ni 39 mu gihe abandi batandatu bagishakishwa.

Kugeza ubu uturere twa Gasabo,Kayonza na Nyagatare nitwo tuza imbere mu kugira imibare iri hejuru y'abakurukiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo.

Ibi bituma Intara y'u Burasiraziba iza ku mwanya wa mbere igakurukira n'iy'Amajepfo mu gihe iy'Amajyaruguru ariyo ifite imibare mike.

 



Izindi nkuru wasoma

Polisi yarashe abantu babiri bashakaga gucika bahita bahasiga ubuzima

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu

Kenya: Abantu barenga 40 bamaze gupfa kubera iturika ry'urugomero

Kigali:Imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru yishe abantu babiri inasenya amazu y'abaturage

Rubavu: Nyirabudumari na muganga Vumbura wateraga abana inshinje z'amazi muri Jenoside bagarutsweho



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-16 13:21:54 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-cyumweru-cyicyunamo-abantu-45-bagaragaweho-ningengabitekerezo-ya-Jenoside.php