Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yakiriye Ambasaderi w'UBudage mu Rwanda
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mata 2024 Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakiriye Madamu Heike Uta Dettmann Ambasaderi w'UBudage mu Rwanda bagirana ibiganiro byibanze ahanini ku buryo bwo gukomeza guteza imbere imikoranire myiza ibihugu byombi bifitanye.
U Rwanda n'UBudage ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza binyuze mu mikoranire ibihugu byombi bifitanye ikorwa binyuze mu Buhinzi,ubucuruzi,Ubuzima ndetse binyuze no mu muryango wa GIZ.
Mu 2023 ibihugu byombi byashizeho ikigega cya miriyoni 16 z'amayero cyigamije gufasha mu kuzamura imibereho y'abaturage bakennye bari mu turure 16 two mu gihigu mu Ntara zitanduanye.
Icyi kigega cyiswe 'Pro Poor Basket Funds', amafaranga yagishizwemo yashowe mu bikorwa by'ubukungu bizamura imibereho myiza y'abatuge aho ayo mafaranga yagiye ashyirwa mu bikorwa bituma umubare munini w'abaturege bakennye babona akazi ariko cyane cyane higanjemo abagore.
Mu 2020 UBudage bwemereye u Rwanda inkunga ya miriyono 98 z'amayero ni asaga miriyari 100 z'amafaranga y'u Rwanda ni mu masezerano azamara imyaka 2 azarangira mu 2024.
Ayo mafaranga yatangiye kwifashishwa mu kuzamura urwego rw'uburezi,Ubuvuzi,kurengera ibidukikije,gukora imiti n'inkingo n'ibindi bitandukanye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show