English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

MINICOM  kwikubitiro abacuruzi 20 yabaciye amande  kubere kwinangira

Mu butumwa MINICOM yanyujije kurukuta rwayo rwa Twitter   itangaza ko abacuruzi 20 baciwe amande kubera kwinangira ntibakurikize amabwiriza y’ibiciro bishya byashyizweho  .

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21Mata 2023 ubwo amatsinda arimo irya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo gishinzwe uburenganzira bw’umuguzi n’ihiganwa mu bacuruzi ndetse na Polisi bakoraga ubugenzuzi ku bijyanye n’iyubahiriza n’ishyirwa mu bikorwa  ry’ibiciri bishya byashyizweho na Minicom

Ibiciro bishya byashyizweho ku wa 19 Mata 2023 , ni iby’umuceri ibirayi n’ifu y’ibigori (Kawunga)ndetse n’ibirayi.

Yagize iti“Abacuruzi 20 baciwe amande kubera kutubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho ku muceri, ibirayi n’ifu y’ibigori (Kawunga) cyangwa kudashyira ahagaragara ibiciro by’ibicuruzwa nk’uko bigenwa n’itegeko.”

Yaboneyeho gushimira abacuruzi hirya no hino mu gihugu bakomeje gushyira mu bikorwa no gukoresha ibiciro bya shyizweho ndetse inasaba abatarabikurikiza kubikurikiza aho kugirango bahanwe

Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw, ikilo cy’umuceli wa kigori ni 820 Frw, umuceri w’intete ndende 850 Frw naho bisimati ni 1455 Frw mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw.

Ibi biciro byaribivuye ku 1200 Frw ku kilo cya Kawunga, umuceri mugufi wari 1500Frw naho umuceri muremure wari ugeze ku 2000 Frw ku kilo.

Ni mu gihe RRA igaragaza ko abacuruzi bakwiye gushyira ku biciro bisanzwe hanyuma bakazasubizwa umusoro ku nyungu bishyuye aho gukomeza kwinangira.

 

 

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Umusirikare wa FARDC yakatiwe urwo gupfa ndetse no gutanga amande y'ibihumbi 50$

Rutsiro:Perezida w'Abacuruzi ba Gakeri ashinja uwahoze ari umugore we uburiganya bugamije kunyereza

Rubavu:Abacuruzi barasaba ko hakongerwa amazu y'ubucuruzi

Rubavu: Ibihombo ku bahinzi n'abacuruzi b'imboga n'imbuto byavugutiwe umuti.

Rubavu:UNICEF n'akarere bigiye gufasha ADEPE kwagura irerero rifasha abacuruzi bambukiranya umupaka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-22 13:19:18 CAT
Yasuwe: 218


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MINICOM--kwikubitiro-abacuruzi-20-yabaciye-amande--kubere-kwinangira.php