English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inkuru nziza ku barwaye n’abarwaje indwara zitandura zirimo n’impyiko

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko hari indwara zikomeye ariko zitandura zari zisanzwe zivurirwa hanze ariko ubu zikaba zaratangiye kuvurirwa mu Rwanda bityo hakaba hari kurebwa uburyo zashirwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko kuba zimwe muri izo ndwara zaravurirwaga hanze ubu zikaba ziri kuvurirwa mu Rwanda bigomba kujyana nuko zigomba kuba zivurwa hakoreshejwe Mituweli.

Ati”Hari urutonde rushya mu bijyanye n’insimburangingo zihenze n’inyunganirangingo ,hari urutonde rw’imiti mishya ya Kanseri n’izindi ndwara zikomeye umuntu atabasha kwivurizaho ndetse harimo no gusimbuza imbyiko, kubaga umutima byo bikorerwa hanze kuko n’ubundi  ntabwo bikorerwa ku bwisungane mu kwivuza.”

Dr Sabin Nsanzimana yagarutse ku kibazo cy’ibitaro bikiri bike bitanga ubuvuzi ku bafite ubumuga,yavuze ko hari ibitaro byamaze kongerwa ndetse hakaba hakomeje ibikorwa nk’ibyo kugirango abafite ubumuga babone ibitaro bihagije.

Yavuze ko hari gahunda ya Leta yiswe DMIS aho hazajya hafatwa umubare w’abaturage bose babana n’ubumuga mu rwego rwo gufasha Leta mu igena migambi rigenewe abafite ubumuga.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’imiti ikenerwa n’abageze mu zabukuru itajya ibonekera ku bitaro bya Leta cyangwa muri faromasi yavuze ko nubwo ubushobozi bwa mituweli bukiri bukeya urutonde rw’ibyishurwa rwavuye kuri 887 rugera ku 1400 muri uyu mwaka

Biteganijwe ko mu kigega cya Mituweli hashobora kongerwamo amafaranga y’u Rwanda arenga miriyoni 25 Frw mu rwego rwo gufasha kwishura serivise zitangirwa kuri mituweri.



Izindi nkuru wasoma

Malawi: Impunzi esheshatu zirimo Abanyekongo n'Abanyetiyopiya zafatanwe amasanduku atatu

Abatangaje inkuru mbi kuri Devido ku munsi mpuzamahanga wo kubeshya bari mu kaga

Abantu basaga Miriyoni 7.5 ku isi barwaye igituntu

Ndahiro Valens Papy yakubiswe na DASSO ari gutara inkuru

Abanyamakuru basabwe kwitonda mu gutangaza inkuru zijyanye n’ubutaber



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-07 11:06:25 CAT
Yasuwe: 122


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inkuru-zinza-ku-barwaye-nabarwaje-indwara-zitandura-zirimo-nimpyiko-1.php