English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibiciro bya Lisansi byagabanutseho 16Frw naho mazutu 44 Frw

 Mu itangazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA),  yatangaje ku wa 2 Mata 2023 , cyatangaje ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse.

Igiciro cya Lisansi cyagabanutseho amafaranga 16Frw kuko cyashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 1,528 kuri Litiro, kivuye ku 1,544Frw kuri litiro.

Naho igiciro cya Mazutu cyagabanutseho amafaranga 44, kuko cyashyizwe ku mafaranga 1,518 kuri Litiro kivuye ku 1,562Frw kuri litiro.

RURA ikomeza igira iti “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”

RURA yatangaje ko ibi biciro byashyizweho bigatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023 saa moya z’ijoro.

Ibi biciro bya Essence na Mazutu byaherukaga gutangazwa muri 2020 ubwo Essence yari ku igiciro  1088/ kuri litiro mu gihe  mazutu yariri   kugura 1075/litiro, icyo gihe  ibiciro byagabanutse cyane ku buryo Essance yahise igura amafaranga 965/ litiro, naho Mazutu  ikagura  amafaranga 925/litiro.

Mu gihe ibiciro by’ ibikomoka kuri peterori byakomeza kumanuka kuruhando mpuzamahanga  bimwe mu biciro by’ibicuruzwa  byari bihanitse byahita bimanuka bikajya ku biciro byoroheye abaguzi.

 

 

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Ubwo nabaga mfite imyaka 15 byasaga naho mfite imyaka 18 -Perezida Kagame

Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka

Abagabo bakurikiranweho kwica abantu 137 bagejejwe mu rukiko basa naho benda gupfa

DRC:Ibiciro by’amazi byarenze ubushobozi bw’abaturage baratakira Leta ngo ibafashe

Dore uko ibiciro bizakurikizwa guhera tariki ya 16 Werurwe 2024



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-03 13:09:44 CAT
Yasuwe: 296


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igiciro-bya-Lisansi-cyagabanutseho-16Frw-naho-mazutu-44-Frw.php