English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hakozwe impinduka mu buyobozi  bukuru bwa police y ' u Rwanda.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, agira DCG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru asimbuye CG Dan Munyuza yari asanzwe yungirije.

Mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023  rivuga ko kandi CP Vincent Sano, nawe yagizwe umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, umwanya warusanzwe uriho DCG Felix Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Iri tangazo kandi ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko kandi Perezida wa Repubulika yagize Col Celestin Kanyamahanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo , asimbuye Maj Gen Bayingana Emmanuel

Namuhoranye wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye impuzankano ya Polisi ubuyobozi bwayivuzeho

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)

Inama y'Abaminisitiri yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw'Intara

DRC:Habaye impinduka mu buyobozi bw'ingabo za Congo FARDC

Nigeria:Hizihijwe isabukuru y'imyaka 10 ishize habayeho ishimutwa ry'abanyeshuri 300



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-02-21 08:57:08 CAT
Yasuwe: 351


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hakozwe-impinduka-mu-buyobozi--bukuru-bwa-police-y-u-Rwanda.php