English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore icyatumye indirimbo ya Bruce Melody na The ben idasohoka

Umusore utunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye uzwi nka ‘Madebeats’ umwe mu bagize uruhare mu gukora indirimbo yari yahuje Bruce Melody na The ben yasobanuye byose byatumye iyi ndirimbo itajya ahagaragara.

Madebeats  usigaye wibera mu Bwongereza yavuze ko abo bahanzi bashatse gukorana indirimbo mu 2017 ariko bikarangira itarangiye.

Ati” Ubwo The Ben yari mu Rwanda yahamagaye Bruce Melody ngo aze bakorane  indirimbo ,undi yahise aza yihuse  ariko yatashye iyo ndirimbo itarangiye kandi ntiyakorwa.”

Yavuzeko ubwo Bruce Melody yari amaze kuhagera yasanze The Ben ari gukina Play Station na Zizou Alpacino, nibwo bahise bahamagara The ben ngo aze bakore indirimbo,ariko ubwo bari bageze muri Studio The ben yumvise atabikunze maze asubira gukina.

Nyuma yuko umushinga wa mbere ujemo ibibazo batangiye undi mushinga wa kabiri,ubwo bari bawugeze hagati Bruce Melody yibajije impamvu The Ben ataza kugirango bafatanye yabifashe nkaho ari agasuzuguro maze ahita nawe abivamo.”

Ati” Bruce Melody yasohotse muri Stidio abwira The  Ben ko ananiwe ko bazaba bakorana ubwo nibwo umushinga wa kabiri nawo wahise uhagarara.”  

Indirimbo yagombaga gukorwa byarangiye idakozwe bitewe nuko abahanzi bombi batabashije kumvikana



Izindi nkuru wasoma

Dore impamvu ari gutuma internet igenda nabi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba?

Dore umusaruro wavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Bassirou wa Senegal

Bruce Melodie na DJ Marnaud bagiye guhurira mu gitaramo i Bruxelles

Dore icyateye gusubiranamo hagati y'Aba-Wazalendo mu ijoro ryakeye

Dore ibyiza byinshi utamenye byo gukoresha inyanya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-04 16:19:22 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-icyatumye-indirimbo-ya-Bruce-Melody-na-The-ben-idasohoka.php