Dore ibyiza bitangaje byo kurya no gukoresha Karoti
Abantu benshi bakoresha iki gihingwa mu rwego rwo kigirango baryoherwe gusa ariko mu byukuri batazi akamaro kayo, tugiye kurengera hawe ibyiza byo gukoresha karoti mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Iyo ukoresha karoti cyane kandi keshi ushobora kubona ibyiza bikurikira;
Karoti n’imuti mwiza ukingira indwara zitandukanye, bivuzeko umuntu ukunda kurya karoti adakunda kurwaragurika kuko iba yakingiye indwara.
Karoti yongera ubushobozi imyanya inoza ibyo kurya,ku bantu barya bakamara amasaha menshi batumbye inda karoti ifite ubushobozi bwo gukemura icyo kibazo.
Ikindi gitangaje ni uko yongera amaraso mu mubiri w’umuntu uyikoresha cyane kandi kenshi kandi ikongera igikuriro ku bantu bato n’abakuze.
Karoti afasha abantu bakunze kurwara impiswi ndetse n’abarwara impatwe bityo ikaba ishobora gutuma wituma neza.
Abahanga bavuga ko umuntu muzima aba agomba kwituma gatatu ku munsi, mu gihe uri munsi yaho hari ikiba kitagenda neza noneho igihe umaze umunsi wose kiba ari ikibazo gikomeye.
Karoti ituma amara atabora, amara ashobora kubora bikaba ngombwako bayakata kubera uburwayi iyo ukunda gukoresha karoti bigabanya kuba wahura n’icyo kibazo.
Ikindi gitangaje nuko karori ishobora gukiza ibisebe byo mu gifu mu mara no kuruhu kandi ikaba ifasha cyane umwijima n’igifu,itera itoto kandi ikarinda iminkanyari.
Bitewe nuko amaraso azerera cyane mu mubiri bigatuma agomba kuyungururwa kenshi, karoti ifasha umwijima mu kuyungurura ayo maraso.
Abantu Babura uburyohe igike bari kurya iyo bakoresha karoti ibyo byose birashira, Karoti irinda imyuka myinshi mu gifu no mu mara bigatuma umuntu ikira indwara nyinshi zo mumara mu gihe akoresha neza karoti.
Karori ishobora kuvura izi ndwara zikurikira
.Umunaniro mu mubiri no mu ntekerezo
.Ifasha abana babuze igikuriro
.Irinda indwara y’amenyo, abafiye iyi ndwara baba bagomba kuyihekenya ari mbisi
.Ivura abantu baribwa mu mara
.Ifasha abantu bafite ikibazo cyo kugira amaraso make
.Ivura ibisebe byo mu gifu
.Ivura indwara zo mu buhumekero zirmo igituntu, inkorora idakira n’ubuhwima
.Ivura abantu bakunda gufurutwa,bakabyimbagira igihe hagize icyibakomeretsa
.Ivura rubagimpande
.Ihembura umwijima n’agasabo k’indurwe
.Karoti yongera amashereka ku bagore bonsa
.Ivura indwara nyinshi z’uruhu, uyikoresha uyirya cyangwa uyisiga
.Ivura indwara z’ibyuririzi n’izimunga ingingo.
Reka dukomeze twite ku magara yacu kuko bavukango ‘Amagara araseseka ntayorwa’.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show