Dore ibintu bitangaje utazi ku cyatsi cya Romarin gikunze gukoreshwa mu cyayi
Nubwo abantu benshi bazi kandi bakoresha icyatsi cyitwa romarin ntabwo bazi neza imimaro y’igenzi ikomoka mu gukoresha neza iki cyatsi, ushobora kuba uyizi cyangwa nawe utayizi, muri iyi nyandiko tugiye kugaruka kuri iyo mimaro y’ingenzi yo gukoresha neza icyo cyatsi.
Romarin n’icyatsi bamwe babona nk’ururabo iwabo abandi bakayibona nk’icyatsi gisanzwe,hari abagikoresha iyo barwaye bamara gukira bakacyireka hari n’abazi ko ari umuti ariko nibagikoreshe uko bisabwa.
Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko icyo cyatsi gifite inkomoko mu Majyaruguru ya Afurika aho cyatangiye gukoreshwa uhereye kera ,cyikaba cyarakoreshwaga mu gukangura intekerezo(kwibuka) ndetse kugeza ubu hari ibihugu abanyeshuri bacyigikoresha mu gihe cy’ibizamini kugirango babashe kwibuka ibyo bize.
Nubwo ifite imimaro itandukanye tugiye kurebera hamwe imimaro itandatu y’igenzi ushobora kubona mu gihe waba wakoresheje icyo cyatsi.
1.Igabanya intekerezo zidatuje(Stress)
Ibitabo bitandukanye bivuga byemeje ko iyo wimva utameze neza,wumva udashaka kuvuga ntampamvu,udashaka kugenda udashaka kurya udashaka gukora n’ibindi byinshi, iyo unyoye romarin uhita ugubwa neza.
2 Gukira vuba kw’ibikomere
Iyo ukunda gukoresha romari kenshi ntabwo ugira ikibazo cyo gutinda gukira kw’ibikomere byatewe n’impanuka,kubagwa ,gushya mbese icyo aricyo cyose gishobora kuba cyaguteye igikomere ariko niyo udakunze kuyikoresha cyane ishobora kugufasha iyo ufashe ifu yayo ukajya uyishira ahakomeretse bituma igisebe gikira vuba kandi nta ndwara zijemo.
3.Igabanya amavuta mu mubiri
Abantu benshi barwaye indwara ziterwa no kuba bafite amavuta menshi mu mubiri ariko iyo ukoresha romarin ayo mavuta agenda agabanuka ku buryo adashobora kugutera indwara.
4.Ifasha indurwe mu gukora neza
Hari abagira uburwayi bwo mu mwijima abenshi bakavugako bagize amabuye mu mwijima,ibyo biba byatewe nuko indurwe zitabashije gukora akazi kazo neza ahubwo zikibumbira hamwe, iyo ukoresha romarin bituma izo ndurwe nti zibumbire hamwe ahubwo zikora akazi kazo mu buryo bukwiye.
5.Ifasha abakunda kugira umuriro mwinshi
Hari bantu bagira umuriro mwinshi ndetse n’igihe batarwaye, bitewe n’ibitekerezo byinshi bafite,biba byiza iyo bakoreaha romarin kuko ishobora guhangana n’icyo kibazo.inama bagirwa nuko bagomba kujya bayiyuhagira kabari mu cyumweru ndetse n’abandi bose basanzwe badahura n’icyo kibazo cyane cyane abakora akazi kabasaba gukora cyane.
Abantu bafite indwara z’uruhu iyo bakoresheje romali bagafata ibiyiko 3 byayo bakavangamo amakara ibiyiko 3 bakabivanga mu mazi menshi bakayiyuhagira inshuro 3 mu cyumweru barangiza bakisiga amavuta ya Elayo izo ndwara zirakira burundu.
6.Ituma abantu bakunda kwibagirwa cyane bongera kwibuka
Kuberako ituma amaraso atembera akagera mu nguni zose z’ubwonko bituma umuntu iyo ari kwiga adacogora,atadohoka kandi uwo muntu akibuka cyane.
Ni byinshi tutavuze bikorwa na romarin ariko inama tugirwa ni ugukoresha cyane iki cyatsi kuko kidahenda kandi kukaba gishobora guterwa mu bice bitandukanye haba ibishyuha cyangwa ibikonja ariko ku cyigero cyiringaniye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show