Dore ibimenyetso simusiga bigaragaza ko wamaze kurwara impyiko
Abantu benshi bagira ikibazo cyo kuba bashobora kuba barwaye indwara zitandukanye ariko bakagira ikindi kibazo cyo kubimenya igihe gisa naho cyashize bitewe no kuba batazi ibimenyetso by’indwara barwaye cyangwa bakaba badakunda kujya kwisuzumisha ngo bamenye ukuntu ubuzima bwabo buhagaze.
Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe bimwe mu bishobora kuba intandaro yo kurwara impyiko, uburyo ushobora kamenya ko ushobora kuba urwaye impyiko ariko nyuma yaho turebe n’uburyo wakwirinda iyi ndwara hakiri kare.
Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko umuntu ukunda kurwara indwara zo mu muhogo aba afite amahirwe yo kurwara impyiko ku cyigero cya 20% mu gihe umurwayi wa diyabeti aba ashobora kurwara indwara y’imbyiko ku kigero cya 28%.
Abantu barwaye umuvuduko w’amaraso nabo baba bafite ibyago byo kurwara imbyiko ku cyigero cya 25% kuberako umutima uba utera nabi.
Ikindi gishobora gutuma urwara imbyiko nuko umwana ashobora kuvukana itubyimba mu mpyiko uwo aba ashobora kurwara imbyiko ku kigero cya 4%.
Ikindi gishobora kuba intandaro yo kurwara impyiko ni ukigira infections mu mbyiko aho uba ushobora kurwara imbyiko ku kigero cya 21 %.
Mu gihe ugiye kwihagarika ukagenzura inkari zawe ugasanga harimo amaraso icyo ni ikimenyetso simusiga cyigaragaza ko impyiko zawe zifite ikibazo, uba ugomba guhita wihutira kwa muganga.
Mu gihe wihagarika kenshi n’ijoro kandi no kumanywa wihagaritse bisanzwe aho uba ugomba kugira amakenga yo kuba wajya kwisuzumisha impyiko zawe cyane ku bana bato bakunda kwihagarika mu buriri.
Ugomba kugira amakenga mu gihe wihagarika inkari z’umweru cyane kandi wakoze imirimo ituma usohora ibyuya byinshi,wikoreye imizigo wakoze siporo nyamara ukiharika inkari z’umweru dede ugomba kugira amakenga.
Iyo ukunda kubyimba ibirenge cyangwa ibitsike uba ugomba kugenzura niba imbyiko zawe zaba ari nzima kuko nacyo ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza amuntu ashobora kuba arwaye impyiko.
Ushobora kwibaza uti “ none mu gihe bigaragaye ko namaze kubona ko narwaye imbyiko niki nakora?
Mu gihe wamaze kubona ko waraye impyiko ndetse no mu gihe utarazirwara ugomba kunywa amazi meza kandi kenshi ibyo n’ingenzi,gukunda kurya imbuto nyinshi zirimo n’imboga , gabanya inyama mu gihe ubishoboye iziveho burundu,genzura niba udakoresha isukari nyinshi, niba uyikoresha iyigabanye ariko ibyiza byaba kuyihagarika ugasigara ukoresha iy’umwimerere, kandi ugakora imyitozo ngorora mubiri.
Abahanga bavugako ari byiza kwirinda kuruta kwivuza, aho kurya ndetse no kunywa ibigutera indwara wabireka aho kugirango azabivanweho n’iminsi mibi ubwo izaba ikugarije.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show