English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 CONGO: Umutwe wa  M23 ukomeje kugabwaho ibitero na FARDC   ifatanije na FDRL ,

Congo byayikomeranye ubwo yatangiye kwiyambaza imitwe yitwaje intwaro n'abacanshuro ngo bayirwaneho.

Kuwa 20 Gashyantare 2023  ahagana mu masaha ya saa kumi nibwo ingabo za FARDC  ziyambaje imitwe yitwaje intaro nka FDRL na Mai mai nindi  mitwe itandukanye bagabye igitero kubirindiro by’ingabo za M23 biri muri teritwari ya rutshuru . Bivugwa ko bashaka uburyo ubwo aribwo  bwose bwo kubambura uduce bamaze kwigarurira.  Mu gihe bari bari mu mirwano yafashe  mu gihe cy’isaha inarenga , uy’umutwe wa M23 wabashije kwirwanaho ubasubiza inyuma nabo amaguru bayabangira ingata .  Mu masaha ya saa kumi nimwe nabwo bagabye ikindi gitero  na none muri Teritwari ya Masisi mu nkengero za Kichanga, naho hazindukiye imirwano nyuma y’iminsi mike humvikana umutuzo.

Iz' ingabo za Congo zimaze igihe  zirwana n’uyumutwe  wa M23 zigerageza kuwambura uduce tumwe na tumwe wigaruriye   ariko M23 ikababera ibamba ndetse naho bafashe bakajyerajyeza kurinda abaturage  no kubasubiza mu byabo cyane cyane muduce nka Masisi na Rutshuru , bajyiye bagaragaza amashusho abaturage bakoma mu mashyi bishimye  .

 Ni mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yabereye  muri Addis ababa yanzuye ko bitarenze kuwa 30 Gashyantare 2023  iy’imitwe yitwaje intwaro igomba kuba yahagarara  ndtse igihugu kigacyura n’impunzi ziri mu Rwanda na Uganda . 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Muyaya ati"Ushaka kugirango FARDC nigaba ibitero izaze kubikubwira"-asubiza umunyamakuru

FARDC yakiriye izindi ndege shya zisimbura izahanuwe na M23

Ubwongereza busanga buhagaritse guha intwaro Israel umutwe wa Hamas waba ubonye urwaho

Ibirindiro bya FARDC biri i Nzuro byashegeshwe n'bisasu bivugwako byoherejwe na M23

Babiri mu basirikare ba FARDC bishwe n'ibisasu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-02-20 10:41:03 CAT
Yasuwe: 292


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/CONGO-Umutwe-wa--M23-ukomeje-kugambaho-ibitero-na-FARDC---ifatanije-na-FDRL-.php