English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

CONGO:  Igihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo iraburirwa gucyura impunzi.

Ni mu myanzuro y’ inama  y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yabereye Addis ababa muri Etiyopiya yanzura ko DRC igomba gucyura impunzi zayo ziri mu bihugu nk’ Uganda ndetse n’U Rwanda kandi ko imitwe yitwaje intwaro igomba guhagarara  bitarenze 30 Werurwe 2023.

Abakuru b’ibihugu kandi banzuye ko hagomba gushyirwaho comisiyo izunganira iyaririho ikazasuzuma iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa  ry’imyanzuro  n’amasezerano   . ni mu gihe icy’igihugu cya DRC gikomeje gushyira Urwanda mu majwi ko arirwo rwihishe inyuma y’ibibazo gifite, byo kuba ingabo zicy’igihugu gishyamiranye n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Umutwe uvuga ko uharanira ubureganzira bw'abavuga ikinyarwanda muri Congo.

U Rwanda rwakomeje kuvuga akenshi ko icy’igihugu cya Congo cakomeje guhishira umutwe witwaje intwaro wa FDRL rugasaba ko abanyarwanda bari mu bindi bihugu bataha mugihe U Rwanda rwakuyeho ubuhunzi. Congo ntiyahwemwe kugaragaza ko U Rwanda ruri mubituma itagarura amahoro igashinza U Rwnda gutera inkunga M23 ndetse u Rwanda rukabihaka rwivuye inyuma.  Kuri ubu U Rwanda rucumbikiye impunzi z’abaturage ba Congo basaga ibihumbi 80

Congo ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro isaga 150 irimo uwa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.



Izindi nkuru wasoma

Diane Rwigara agiye kongera kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Gushaka kuburanisha Cardinal Fridolin Ambongo byaciye igikuba muri DRCongo

Leta ya Congo n'uruganda rwa Apple umuriro watse amabuye y'agaciro ateje ibibazo

DRC:Habaye impinduka mu buyobozi bw'ingabo za Congo FARDC

Jean-Pierre Bemba ati "Ndabasabye nti muzigere mugambanira Congo" yabwiraga abasirikare bashya 3000



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-02-18 16:25:23 CAT
Yasuwe: 261


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/CONGO--Igihugu-cya-repuburika-iharanira-demokarasi-ya-Congo-iraburirwa-gucyura-impunzi.php