Afurika y’Epfo yasezereye Marocco mu buryo butunguranye
Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo Bafana Bafana yasezereye Marocco iyitsinze ibitego 2-0 ihita igera muri ¼ cy’irangiza mu gihe abantu benshi bahaga amahirwe Marocco dore ko yitwaye neza mu gikombe cy’isi cya 2022 igera muri ½.
Igitego cya mbere cya Afurika y’Epfo cyatsinzwe n’umusore witwa Evidence Makgopa ku munota wa 57 ubu nibwo habonetse gusatira cyane ku ruhande rwa Marocco igerageza gushaka kwishyura igitego maze ku munota wa 84 Marocco ibona Penaliti maze umukunnyi witwa Sofyan Hakimi iyitera nabi ijya hanze y’izamu.
Iminota 90 y’umukino yarangiye ikipe ya Afurika y’Epfo ifite igitego 1-0 ariko umusifuzi yongeraho indi minota 10 ariko iyi minota yabaye ibyago kuri Marocco kuko Sofyan Amrabat yahawe ikarita itukura ubwo yakoreraga ikosa Mokoena bageze hafi y’urubuga rw’amahina.
Umusifuzi yihise atanga Coup Franc maze umusore witwa Mokoena ayitera neza ihita ijya mu izama cyiba igitego cya kabiri cya Afurika y’Epfo.
Iyi n’inshuro ya 7 Afurika y’Epfo igeze muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Marocco yahise isezererwa muri iri rushanwa ikurikira ibindi bihugu byamaze gusezererwa birimo Algeria,Cameroon,Senegal na Ghana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show