English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Koffi Olomide ari guhatanira kuba Senateri kuburyo yakwemera no gukorera ubusa

Umuhanzi w'icyamamare muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Koffi Olomide ni umukandida mu matora y'Abasenateri  nyuma yuko yari asanzwe ari Ambasaderi w'umuco muri icyo gihugu.

Koffi Olomide avugako aramutse atowe yateza imbere cyane cyane Intara akomokamo ya Sud-Ubangi.

Kuva tariki ya 30 Werurwe 2024 uyu muhanzi ari muri iyo Ntara aho aherereye  ahitwa i Gemena mu murwa mukuru w'Intara ya Sud-ubangi nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru 7 sur 7.

Koffi yavuze ati"Nakoreye Congo. Nongeye gutaka igihugu cyanjye nkoresheje umuziki, abantu barabizi niba narakoze neza muri iyi myaka , kuko aho najyaga hose banyakiraga neza  none n'uyu munsi abantu baje kunyakira ari benshi ku kibuga cy'indege bataye imirimo yabo."

Ati" nonese  murabona baje kwakira nde?, Umwana ukomoka hano. hashize imyaka icumi abantu bambwirako bakeneye kumbona nkorera igihugu  mu bundi buryo butari umuziki  yewe hari n'abambwirako bambona no mu myanya yo hejuru nka Senateri njyewe rero nshobora gukora muri imwe muri iyo myanya nta mushahara."

Koffi yiyamamariza Kuba Umusenateri kubera urukundo akunda Congo kandi n'ishyaka afite ryo kuzamura Intara akomokamo ndetse akazamura abavandimwe be na bashiki be baheze mu bukene muri iyo Ntara.

Amatora y'Abasenateri aho muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ateganijwe tariki ya 21 Mata 2024 mu Ntara ya Sud-Ubangi hari abakandida 28 barimo na Kiffi Olomide.

Koffi yiyamariza mu ishyaka ry'icyubahiro AFDC iryo rikaba ari naryo shyaka rya Perezida wa Sena ya Congo Modeste Bahati Lukwebo.



Izindi nkuru wasoma

Uruganda "AFRINEST" rukora ubwato rwahishyuye impamvu ishobora kuba yarateye impanuka y'ubwato bwarw

Rutsiro:Abaturiye n'abakorera muri Pariki ya Gishwati-Mukura barishimira ibyiza imaze kubagezaho

Abaturiye n'abakorerea muri Pariki ya Gishwati barishimira urwego imaze kubageza.

Iby'uruganda rwa Apple na Felix Tshisekedi bikomeje kuba bibi

Gushaka kuburanisha Cardinal Fridolin Ambongo byaciye igikuba muri DRCongo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-05 09:00:05 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Koffi-Olomide-ari-guhatanira-kuba-Senateri-kuburyo-yakwemera-no-gukorera-ubusa.php