Abanyamakuru basabwe kwinjira mu rugamba rwo kurwanya akato gahabwa abafite HIV/AIDS
Abanyamakuru bakorera mu Rwanda cyane abakora inkuru z'ubuzima basabwe kwinjira mu rugamba rwo kurwanya akato gahabwa abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda.
Ibi abanyamakuru bakora inkuru z'ubuzima bibumbiye mu muryango ABASIRWA babisabwe mu mahugurwa y'iminsi itatu yaberaga i Musanze yateguwe n'umuryango Nyarwanda w'Abafite Virusi itera SIDA RRP+, ku bufatanye n'Urwego rushinzwe guteza imbere Ubuzima mu Rwanda RBC.
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abafite Virusi Itera SIDA Madamu Muneza Sylvie yemeza ko nubwo akato no guhezwa ku bafite Virusi itera SIDA byagabanutse ariko yemezako bigihari.
Zimwe mu ngero atanga ni mu rubyuruko ari niyo mpamvu bahagurukiye ubukangurambaga bushishikariza buri wese kugira uruhare mu kubirwanya.
Agira ati "akato no guhezwa ku bafite Virusi itera SIDA ntabwo byacitse burundu nubwo aho bigeze bicika ari aho kwishimira, ariko usanga mu rubyiruko hakigaragara akato, wamara kumenya ko uwo mukundana afite Virusi ugahita umwanga, mu mashuri ugasanga mu gihe bamenye ko umunyeshuri yanduye baramuheza, mu miryango ugasanga barabavugaho bikabima amahirwe atandukanye nabo ugasanga bari kwiheza."
Ubuyobozi bwa RRP+ buvuga ko hari ibiganiro bateganya kugirana na Minisiteri y'Uburezi kugira mu mashuri hagaruke Club Anti SIDA, no mu nsengero ngo barateganya kuganira n'ihuriro ry'Amadini RICH kugira ngo mu nyigisho batanga mu nsengero bajye bakangurira buri wese kurwanya akato no guheza abafite Virusi itera SIDA ari naho ahera avuga ko n'abanyamakuru uruhare rwabo rukenewe.
Agira ati "uyu munsi turahugura abanyamakuru ku mvugo ikwiye idaheza, idaha akato cyangwa ngo ibangamire ufite ubwandu bwa Virusi Itara SIDA, kuko ibyo bakora bigera kure cyane, ijwi ryabo rigera kure rirakenewe mu bukangurambaga ni bamwe twahereyeho kugirango badufashe mu rugamba rwo kurwanya akato."
Ingabire Grace uyobora Umuryango w'Abanyamakuru bakora inkuru z'Ubuzima cyane izirwanya SIDA “Abasirwa” avuga ko mubyo bagiye gushyiramo imbaraga ari ugushishikariza abanyamakuru kwibanda ku nkuru zibwira abantu guca akato n'ihezwa ahantu hose.
Agira ati:"akato nubwo kagabanutse ariko karacyahari nko mu mashuri, mu muryango, mu ngo n'ahandi ubwo rero abanyamakuru barasabwa gukora inkuru zigisha ko umuntu ufite Virusi itera SIDA ari umuntu nk'abandi adakwiye guhezwa, ababyeyi basabwa kwigisha ko ari ngombwa gusobanurira abana babo kuda akato bagenzi babo bamenye ko bafite Virusi itera Sida, ndetse n’abayifite bareke kwiha akato bafate imiti neza babeho ubuzima bwiza nk'abandi."
Ngaboyabahizi Protais umunyamakuru akaba n'umuyobozi wa Rwandayacu.com avuga ko bagiye gushishikariza abaturage kumenya ko SIDA ikiriho, ngo mu nkuru zabo bagiye kwigisha abaturage ku kurwanya akato gahabwa abafite Virusi itera SIDA.
Agira ati "dukora inkuru zigasomwa izindi bakazumva nkuko no kuri Televiziyo zirebwa na benshi tugiye gukoresha imbaraga mu kwigisha buri kiciro ko akato no guheza bidakwiye, tubaha amakuru y'uburyo akato gakorwamo bizatuma bicika burundu."
Ngaboyabahizi yongeraho ko mu nkuru bazakora harimo kugaragaza ubuhamya butandukanye bwabahuye n'akato,uko bagatsinze buzatuma abanyarwanda bose barushaho gukanguka
Ikuzo Basil umuyobozi ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya HIV/AIDS muri RBC agaruka ku kato yemeje ko gatangirira mu rugo, mu muryango ndetse hari n'akato kagaragara mu batanga serivisi zo kurwanya Virusi itera SIDA.
Agira ati "usanga iyo uje kwipimisha cyangwa ugiye muri serivisi zagenewe abafite Virusi itera SIDA, cyane ko mubyo twarahiye harimo kubika ibanga ry'umukiliya, iyo umuvuze ubangamira ubuzima bwe, bisaba Uburenganzira, twafashe ingamba harimo no guhana, icyo dusaba abanyamakuru bagera kure ni ugukora inkuru zigisha, zikangurira abantu kugira amakuru no kumenya ko akato kagomba gucika."
Ubushakashatsi bwasohotse mu mwaka wa 2020 bwerekanye akato gahabwa abafite ubwandu bwa HIV/AIDS Kari ku kigero cya 13%, mu gihe kugeza ubu 17% by'Abanyarwanda bataripimisha ku bushake ngo bamenye uko bahagaze.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show