English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Da Rest uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, agiye gukora ubukwe.

Umuhanzi Da Rest uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, bamaze imyaka ine bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu muhanzi Ishimwe Prince wamamaye nka Da Rest wahoze mu itsinda Juda Muzik, ubu usigaye wiririmbana ku giti cye nyuma yuko iri tsinda risenyutse, inkuru y’ubukwe bwe yemezwa na zimwe mu nshuti ze za hafi zizi iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa uba muri USA.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi, avuga ko mu minsi micye ishize, Da Rest yanambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi we, mu birori byabaye tariki 10 Mutarama 2025, akamusaba ko bazarushingana, undi na we akabyemera atazuyaje.

Iyi nshuti ya Da Rest, yabwiye Ikinyamakuru cyitwa Igihe ati “Ni umukobwa bari bamaranye imyaka ine, byumvikane ko baziranye cyane ku buryo kurushinga byaba nta gitangaza kirimo.”

Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muhanzi, avuga ko we n’uyu mukunzi we, bamenyanye ubwo bahuriraga mu birori by’imwe mu nshuti zabo, bagatangirira aho baganira, bikaza kuvamo urukundo ruganisha ku mushinga wo kurushingana.

Izi nshuti z’aba bombi, kandi zemzeza ko ubukwe bwa Da Rest n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, buzaba muri uyu mwaka, ndetse ko impande zombi ziri mu myiteguro yabwo.



Izindi nkuru wasoma

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo agiye gushyingurwa

Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari ku isoko ry’umurimo barihe?

Abimukira baturutse muri Amerika bagiye gutura mu Rwanda-Dore uko bizagenda

Uwatoje ikipe ya APR FC agiye gutoza ikipe ya Police FC

Urubyiruko ruzwi nk ‘Aba-Gen Z’ muri Kenya rwongeye guhangana na Polisi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-28 17:02:06 CAT
Yasuwe: 511


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Da-Rest-uzwi-mu-ndirimbo-ziganjemo-izurukundo-agiye-gukora-ubukwe.php