English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)

Perezida Paul Kagame akaba Umugaba mukuru w'Ingabo zu Rwanda yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda ndetse yemeza ishyirwaho ry'icyiciro cy'ingabo zishinzwe ibijyanye n'ubuzima.

Itangazo ryasohowe n'ubuyobozi bukuru bw'ingabo zu Rwanda rivugako Major General Dr Ephrem Rurangwa wari usanzwe ari umuyobozi w'ibitaro bya gisirikare i Kanombe ariwe wagizwe Umugaba wa ziriya ngabo.

Col Dr John Nkurikiye yazamuwe mu Ntera ahabwa ipeti rya Brig Gen ahita agirwa Umugaba Wungirije w'Ingabo zishinzwe iby'Ubuzima.

Izindi mpindukana zakozwe nuko ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'ubuvuzi yagizwe Brig Gen Dr Jean Paul Bitega, mu gihe Col Dr Ngoga we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brig Gen ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w'ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Umuyobozi  w'ibikorwa remezo bitanga Serivise z'ubuzima ku rwego rw'Akarere yagizwe  Brig Gen Dr  Chysostome Kagimbana nyuma yo kuzamurwa mu ntera akuwe ku ipeti rya Col.

Col Dr Eric Seruyange we yagizwe ushinzwe Ubuvuzi rusange  no gukurikirana ikwirakwira ry'indwara.

Lt Col Leo Ruvugabwigwi yagizwe Umuyobozi ushinzwe imiti n'ibikoresho.

Lt Col Dr Vincent Sugira yagizwe ushinzwe amahugurwa, ubushakashati no guhanga ibishya. naho Brig Gen Franco Rutagengwa  agirwa Umuyobozi w'Ishuri rya Gisirikare i Gako.

Col Lambert Sendegeya yagizwe ushinzwe ishami ry'Abakozi mu gisirikare cy'u Rwamda rizwi nka (J1I naho Col Nsanzabera agirwa ushinzwe itumanaho rya gisirikare (J6)

Col Ignace Tuyisenge we yagizwe Ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire (Military Police) ,Col Pacifique Kabanda agirwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare naho Col Seraphine Nyirasafari agirwa Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bwa gisirikare n'imikoranire ya gisivile.

Izindi mpinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame nuko Lt Col Eugene Ruzibiza yagizwe Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 309 mu gisirikare cy'u Rwanda,Lt Col Ngirinshuti agirwa ushinzwe gukurikirana ibijyanye n'intwaro za gisirikare naho Col Jean Kayinamura agirwa Umuyobozi Mukuru wa Loyal Trust Campany LTD.



Izindi nkuru wasoma

Ntibisanzwe:Yakoze jenoside ahungira mu mwobo none yavumbuwe awumazemo imyaka 23

Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Abifuza kwiyamaza nk'abakandida bingenga ku mwanya wa Perezida barushijeho kwiyongera

Uwahoze ari Perezida wa Gabom ari gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Nyuma y'imyaka 2 CECAFA Kagame Cup idakinwa igiye kongera gusubukurwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-01 05:46:32 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yakoze-impinduka-mu-buyobozi-bwingabo-zu-Rwanda-RDF.php