Murumuna wa TMC uzwi cyane muri Dream Boyz yashyize hanze indirimbo ye ya mbere
Umuhanzi mushya mu muziki Nyarwanda witwa Mulix, yasohoye indirimbo nshya yise ‘By My Side’ iyi ndirimbo yasohotse kuwa gatanu ,tariki 9 Gashyantare 2024.
Uyu muhanzi ukiri muto cyane mu kiganiro yakoze yavuze ko yakuze akunda indirimbo za Dream boys by’umwihariko mukuru we TMC wamamaye mu itsinda rya Dream Boys akaba aribyo byamuteye gutangira gufata amajwi no gukora umuziki we.
Ati:”Nakunze umuziki kuva kera ariko ubwo nabonaga Dream Boyz numvise nkeneye gukora umuziki wanjye nuko naje kwisanga hano. Kandi iyi ni intangiriro."
Mulix yakomeje avuga ko indirimbo ye ya mbere ivuga ku nkuru y’urukundo akaba ariyo mpamvu yayiretse akayishyira hanze muri Gashyantare nk’impano ya St Valentine ku bantu bakundana bizihiza urukundo muri uku kwezi kwahariye abakundana.
Uyu muhanzi yavuze kandi ko afite indi mishanga minini muri Country Records izasohoka vuba muri uyu mwaka mbere yuko ashyira hanze umuzingo w’indirimbo ze (EP).
Yakomeje agira Ati:”umuntu wese uzumva umuziki wanjye azumva kandi yerekane icyerekezo cyanjye muri uru ruganda rwa muzika,intego yanjye ni ugukora umuziki mwiza ushobora kugera ahantu hose.”
By My Side yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz naho mu buryo bwa mashusho ikorwa na Foreign Films.
Mulix yavukiye kandi akurira i Kicukiro muri Kigali, yahavuye muri 2018 ajya muri Amerika agiye kwiga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show