English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Murumuna wa TMC uzwi cyane muri Dream Boyz yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

Umuhanzi mushya mu muziki Nyarwanda  witwa Mulix, yasohoye indirimbo nshya  yise ‘By My Side’ iyi ndirimbo yasohotse  kuwa  gatanu ,tariki 9 Gashyantare 2024.

Uyu muhanzi  ukiri muto cyane  mu kiganiro yakoze yavuze ko  yakuze akunda indirimbo za Dream boys  by’umwihariko mukuru we TMC  wamamaye mu itsinda rya Dream Boys  akaba aribyo byamuteye gutangira  gufata amajwi no gukora umuziki we.

Ati:”Nakunze  umuziki kuva kera  ariko ubwo nabonaga Dream Boyz  numvise nkeneye gukora umuziki wanjye  nuko naje kwisanga  hano.  Kandi iyi ni intangiriro."

Mulix yakomeje avuga ko  indirimbo ye ya mbere ivuga ku nkuru y’urukundo akaba ariyo mpamvu yayiretse akayishyira hanze  muri  Gashyantare  nk’impano ya  St Valentine  ku bantu bakundana  bizihiza urukundo muri  uku  kwezi kwahariye abakundana.

Uyu  muhanzi yavuze  kandi ko afite indi mishanga  minini  muri  Country Records izasohoka  vuba muri uyu mwaka mbere yuko  ashyira hanze umuzingo  w’indirimbo ze (EP).

Yakomeje agira Ati:”umuntu wese uzumva  umuziki wanjye azumva kandi yerekane  icyerekezo  cyanjye muri  uru  ruganda rwa muzika,intego  yanjye ni  ugukora  umuziki  mwiza  ushobora kugera ahantu hose.”

By My  Side yakozwe  mu buryo bw’amajwi  na  Prince  Kiiiz naho  mu buryo bwa mashusho ikorwa na Foreign Films.

Mulix  yavukiye  kandi  akurira  i Kicukiro  muri  Kigali, yahavuye muri 2018 ajya muri  Amerika  agiye  kwiga.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-12 13:23:45 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Murumuna-wa-TMC-uzwi-cyane-muri-Dream-Boyz-yashyize-hanze-indirimbo-ye-ya-mbere.php