English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 yemeye ko abasirikare bayo babiri baguye mu bitero byagabwe na FARDC

M23 irashinja Leta ya Kinshasa kurenga ku masezerano y’agahenge impande zombi zagiranye maze ikagaba ibiterero byaguyemo abasirikare bayo babiri.

Ibi byemejwe  n’umuvugizi w’umutwe wa M23 Laurence Kanyuka  washize hanze itangazo ryemeza ko hari abasirikare bayo babiri baguye mu bitero byagabwe n’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC).

Laurence Kanyuka mu itangazo yashize hanze ntabwo yavuze amazina y’abasirkare ba M23 baguye muri ibyo bitero ariko yavuze ko ubutumwa ingabo za DRC zatanze babwumvise kandi ko nabo bazabasubiza ibikwiye.

Ibi bitero byumvikanye kuwa kabiri ubwo humvikanaga amasasu ndetse n’ibitero byaza Drone ku birindiro bya M23 biri mu duce yigaruriye.

Ibinyamakuru byo muri DRC biravuga ko uyu mutwe wapfushije abasirikare benshi ariko M23 ntacyo ibivugaho.

M23 ikomeje gushinja Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kugambirira Intambara ndetse no kwanga uburyo bwose bwo guhagarika imirwano mu buryo bw’amahoro.

Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko batazigera bagirana ibiganiro n’umutwe wa M23, Tshisekedi awita umutwe w’iterabwoba kandi ufashwa n’u Rwanda



Izindi nkuru wasoma

Leta ya DRC yamaganye ibyabaye isaba abaturage bayo kuba maso

Rutsiro:Abanyeshuri babiri bigaga kuri GS Gihinga I barohamye mu Kivu

FARDC irigamba kwirukana M23 mu bice bimwe byo muri Kivu ya Ruguru

FADRC n'abafatanyabikorwa bayo bakwiye imishwaro M23 yigarurira ibindi bice

FADRC n'abafatanyabikorwa bayo bakwiye imishwaro M23 yigarurira ibindi bice



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-17 14:48:17 CAT
Yasuwe: 122


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-yemeye-ko-abasirikare-bayo-babiri-baguye-mu-bitero-byagabwe-na-FARDC.php