M23 yemeye ko abasirikare bayo babiri baguye mu bitero byagabwe na FARDC
M23 irashinja Leta ya Kinshasa kurenga ku masezerano y’agahenge impande zombi zagiranye maze ikagaba ibiterero byaguyemo abasirikare bayo babiri.
Ibi byemejwe n’umuvugizi w’umutwe wa M23 Laurence Kanyuka washize hanze itangazo ryemeza ko hari abasirikare bayo babiri baguye mu bitero byagabwe n’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC).
Laurence Kanyuka mu itangazo yashize hanze ntabwo yavuze amazina y’abasirkare ba M23 baguye muri ibyo bitero ariko yavuze ko ubutumwa ingabo za DRC zatanze babwumvise kandi ko nabo bazabasubiza ibikwiye.
Ibi bitero byumvikanye kuwa kabiri ubwo humvikanaga amasasu ndetse n’ibitero byaza Drone ku birindiro bya M23 biri mu duce yigaruriye.
Ibinyamakuru byo muri DRC biravuga ko uyu mutwe wapfushije abasirikare benshi ariko M23 ntacyo ibivugaho.
M23 ikomeje gushinja Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kugambirira Intambara ndetse no kwanga uburyo bwose bwo guhagarika imirwano mu buryo bw’amahoro.
Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko batazigera bagirana ibiganiro n’umutwe wa M23, Tshisekedi awita umutwe w’iterabwoba kandi ufashwa n’u Rwanda
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show