English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inyubako ya Nyakwigendera Rwigara ikomeje guteza impagarara mu rukiko

Abanyamategeko babiri Gatera Gashabana na mugenzi we Pierre Ruberwa nibo bagaragaye bunganira Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara,abo  Banyamategko bavuzeko bitumvikana uburyo umutungo wa Nyakwigendera Assinapol rwigara wagurushijwe mu bwiru.

Abo Banyamategeko basabyeko iyo cyamunara yateshwa agaciro mu gihe Abunganira Umuhesha w'inkiko wagurishije iyo cyamunara basabyeko iki kirego cyitakirwa kuberako cyamunara yarangiye.

Gashabana na mugenzi we Pierre Ruberwa Bashingiye ku itangazo ry'umuhesha w'inkiko yanditse  ahamagarira abishoboye kugura inyubako yo kwa Rwigara bavugako iyo cyamunara yagombaga gutangira kuva tariki ya 19 Kugeza tariki ya 27  Mata 2024.

Bavugako bamwandikiye bamusaba kuyihagarika no kuyikuraho kuko yayikoraga mu buryo butemewe n'amategeko ariko Habimana akabyanga. babwiye urukiko rwibanze rwa Nyarugenge ko kuvuga ko Mukangemanyi Rwigara nta nyungu afite ku mutungo watejwe cyamunara byaba ari nk'agashinyaguro kuko imitungo imwanditseho.

Henri Pierre Munyengabe ,Umunyamategeko wunganira Umuhesha w'inkiko Habimana Vedaste  yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cya Rwigara avugako cyamunara yarangiye nta cyo barega.

Henri  yavuzeko bigaragara ko cyamunara yabaye ku itariki ya 26/04 saa tatu n'iminota 46. yasobanuye ko gutesha agaciro cyamunara bikorwa mu minsi 15 uhereye igihe yabereye . ni cyamunara avugako yabaye ishingiye ku kurangiza urubanza na Banki y'ubucuruzi yahoze ari COGEBANK.

Naho umunyamategeko Frank Karemera wunganira Banki y'ubucuruzi ya Equity Bank avugako bitashoboka mu rwego rw'amategeko habaho guhagarikisha cyamunara icyarimwe no kuyikuzaho. Avugako mu gihe kwa Rwigara batangiye ikirego gisaba kuyitesha agaciro kandi ko cyamunara yakabaye itateshwa agaciro itaraba.

Uyu munyamategeko umucamanza yamutegetse kugaragaza amasezerano  asobanura ko Equity Bank yaguze COGEBANK ikanegukana inshingano zayo zose.

Gashabana akavugako imihango ya cyamunara igaragaza ko itaba umunsi umwe ashingiye ku bikubiye mu itangazo ry'umuhesha w'inkiko.

Umunyamategeko Ruberwa na we wunganira umugore wa Nyakwigendera Rwigara avugako nta genagaciro ku mutungo. Avuga ko uko Habimana abisobanura  byumvikana ko iryo genagaciro yarishyikirije umuntu utazwi yatoraguye ku muhanda. Nyamara igihe umutungo ari uwa Kompanyi iryo genegaciro rishyikirizwa umuyobozi wayo.

Me Gashabana  yasabyeko hahagarikwa cyamunara kuko bizereko umuhesha w'inkiko ari inyangamugayo adashobra gukora ayo marorerwa.

Mu mpera z'ukwezi gushize nibwo inyubako y'igorofa igeretse kane yo kwa Rwigara biboneka ko itari yakaguzwe aribwo yatejwe cyamunara ,iyo nyubako iherereye ahazwi nko mu Kiyovu cy'abakire yegukanywe n'uruganda rukora imyenda rwitwa "Sun Belt Textiles Rwanda Ltd" ku gaciro ka miriyari imwe na miriyoni zisaga 116 z'amafaranga y'Amanyarwanda.

Yagurishijwe harangizwa urubanza uruganda rw'itabi rwa Rwigara Premier Tobabcco Campany Ltd(PTC Ltd) rwatsinzwemo mu rukiko rw'ubucuruzi mu 2021.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Twagirayezu wari waragizwe umwere ku byaha bya jenoside yongeye kugaragara mu rukiko

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari

Diane Rwigara agiye kongera kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Me Gatera Gashabana wunganiraga Karasira nawe yivanye mu rubanza ahita anasohoka mu rukiko



Author: Elysee Niyonsega Published: 2024-05-03 03:33:44 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inyubako-ya-Nyakwigendera-Rwigara-ikomeje-guteza-impagarara-mu-rukiko.php