English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo z'u Burusiya zinjiye mu birindiro by'ingabo za Amerika ziri muri Niger

Minisitiri w'ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Lloyd Austin yemeje ko ingabo z'u Burusiya zinjiye mu kigo gicumbitsemo abasirikare ba Amerika muri Niger.

Ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters byo bivugako ibi byabaye mu gihe Niger imaze iminsi itangajeko Amerika igomba gucyura abasirikare bayo bagera ku 1000 bari muri icyo gihugu.

Umubano mwiza hagati ya Niger na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wajemo agatotsi mu mwaka ushize ubwo habaga ihirikwa ku butegetsi ariko mbere yaho byari ibihugu bibanye neza mu mutekano.

Amakuru akomeza avugako nubwo ingabo z'u Burusiya zinjiye mu kigo gicumbikiye ingabo za Amerika zitigeze zivanga ariko habayeho kwegerana cyane ni mu gihe umubano hagati y'ibihugu byombi utari mwiza habe na gato.

Uretse Niger yasabye Amerika gukura ingabo zayo muri icyo gihugu,ingabo za Amerika zamaze kuva muri Tchad.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-03 06:46:27 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-zu-Burusiya-zinjiye-mu-birindiro-byingabo-za-Amerika-ziri-muri-Niger.php