English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye impuzankano ya Polisi ubuyobozi bwayivuzeho

Ku wa Kane  tariki ya 02 Gicurasi 2024 ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye impuzankano y'ishati ya Polisi,iyo foto ikaba yaratangaje benshi kandi abantu bayibonye bakavugako iyo mpuzankano ari iy'ukuri.

Uwo mwana wo mu Karere ka Muhanga wiga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza  kuri EP Gatenzi yavuzeko umubyeyi we ngo yajyaga  ayifashisha nijoro akagenda batazi aho agiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Emmnuel Habiyaremye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umwenda wa Polisi uriya mwana  yaragaragaye ku ishuri yambaye utagikoreshwa ariko kandi bitabujije Polisi gutangira iperereza kugirango hamenyekane uko wamugeze mu maboko.

Ati" Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Gatenzi waje ku ishuri yambaye impuzankano y'ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubungubu. Ubuyobozi bw'ishuri bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.

Ifoto y'uwo mwana yifubitse impuzankano ya Polisi benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kiyivugaho byinshi bibaza uburyo uwo mwana yayibonye akaba ariyo mpamvu bamwe basabako ababyeyi babo bana  bakorwaho iperereza.



Izindi nkuru wasoma

Igenamigambi rya Wazalendo rigiye kuvugururwa bahabwe impuzankano

Ubufaransa:Polisi yarashe umugabo washakaga gitwika umusigiti ahita apfa

Rubavu:Abapolisi 14 bari guhabwa amahugurwa y'uburyo bwo gucunga umutekano wo mu mazi

DRC:Polisi irashirwa mu majwi yabishe umwana na nyina

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza(DPC) akekwaho kugira uruhare muri Jenoside



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-03 03:57:52 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ifoto-yumwana-wagiye-ku-ishuri-yambaye-impuzankano-ya-Polisi-ubuyobozi-bwayivuzeho.php