English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibitaro bya ‘Dignitas’ bifasha ababyifuza gupfa vuba byasohoye videwo ibabaje

Umugore wasanze nta yandi mahitamo asigaranye uretse kurangiza ubuzima bwe ku ivuriro rifasha ababyifuza gupfa vuba ryitwa Dignitas, yasize ubutumwa bwa videwo busaba ko amategeko ahinduka ku kwemerera abantu gufashwa gupfa.

Paola Marra, wari urwaye kanseri y’amara igeze ku cyiciro cya nyuma, yapfuye ku wa gatatu ku ivuriro ryo mu Busuwisi aho abantu barwaye bategereje gusa gupfa, cyangwa abari mu bubabare bukomeye, bemerewe gufashwa kurangiza ubuzima bwabo.

Videwo y’uyu mugore wari ufite imyaka 53, w’i Londres mu Bwongereza, yatangajwe amaze gupfa.

Kugeza ubu amategeko mu Bwongereza, mu Rwanda, mu Burundi, n’ahandi henshi ku isi abuza abantu gusaba ubufasha bw’abaganga ngo bafashwe  gupfa vuba kubera ubuzima bubamereye nabi bashaka kwifira.

Mu gihe cya vuba  gufasha ababyifuza gupfa byabaye ingingo igibwaho impaka ahatandukanye.

Ababishyigikiye bavuga ko urupfu ku muntu urembye ababara kandi atazakira rukwiye kuba uburenganzira n’amahitamo ye.

Impungenge z’abatabishyigikiye ni uko abantu b’intege nke bashobora guhatirwa kwemera gufashwa kurangiza ubuzima bwabo.

Mu butumwa bwatangajwe ku wa kane, Paola Marra yavuze ko yari agiye mu Busuwisi “gupfa ku bushake kuko nta mahitamo ari muri iki gihugu”.

Yagize ati: “Igihe uzareba ibi, nzaba narapfuye. Mpisemo gufashwa gupfa kuko nanze ko uburwayi bugeze kure bugena ukubaho kwanjye.”

Mu ibaruwa ifunguye igendanye n’iyi video, uyu mugore yasabye abategetsi kumva ijwi ry’abarimo gupfa nka we no kujya impaka byihuse kuri iyi ngingo mu nteko ishingamategeko.

Ati: “Nashoboraga kumarana ikindi gihe n’inshuti zanjye n’abankunda iyo gufashwa gupfa biba byemewe Ariko, bibaye ngombwa ko nijyana kuri Dignitas kuko ntashaka ko bagira ibyo babazwa na polisi cyangwa ngo bajye mu bibazo.”

Yongeraho ati: “Mbabajwe n’uko nta mahitamo mfite. Ntekereza ko bidakwiye kandi bibabaje. Bityo kuri benshi barimo gupfa badashobora kwishyura agera ku £15,000 hafi miliyoni 25Frw ngo bajye kuri Dignitas, iri tegeko ry’ubugome ribategeka urupfu mu bubabare, cyangwa rikabageza ku kwiyahura.”

Dignitas ifasha abantu babyifuza kurangiza ubuzima bwabo igihe indwara zabo “zibaganisha  ku rupfu, uburibwe bukabije cyane cyangwa ubumuga butihanganirwa”.



Izindi nkuru wasoma

Gukoresha VAR byaba bigiye gukurwaho mu gihe cya vuba

Kenya:Hashizweho umugaba mukuru w'ingabo usimbura uherutse gupfa

Kenya: Abantu barenga 40 bamaze gupfa kubera iturika ry'urugomero

Umusirikare wa FARDC yakatiwe urwo gupfa ndetse no gutanga amande y'ibihumbi 50$

E.S CYIMBIRI-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUHAMAGARIRA ABABYIFUZA GUPIGANIRA AMASOKO Y' IGIHEMBWE CYA GATATU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-22 10:43:18 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibitaro-bya-Dignitas-bifasha-ababyifuza-gupfa-vuba-byasohoye-videwo-ibabaje.php