Ibikorwa bya MONUSCO muri Kivu y'Amajyepfo byose byahagaze
Ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata,Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano kemeje ko MONUSCO ifunga ibikorwa byayo mu buryo bwa Burundu mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo kubera ubusabe bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ibyo bibaye nyuma yuko MONUSCO yatangiye gucyura bamwe mu ngabo zayo zageze muri iki gihugu mu myaka irenga 20 ishize, iziheruka gutaha nizo mu gihugu cy'Ubushinwa ariko biteganijweko ibikorwa byo gucyura izindi ngabo zasigaye nabyo bizakomeza.
Itangazo rya MONUSCO rivugako guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi nta bikorwa byo MONUSCO bizongera kurangwa muri Kivu y'Amajyepfo Keretse gusa abakozi bambaye imyenda yabugenewe bacunga ibikoresho,amamodoka,n'ibindi bikoresho bitandukanye by'uyu muryango kugeza igihe bizaba bihakuwe.
Bentou Keita Umunyamabanga mukuru wa MONUSCO yatangajeko inshingano zabarebaga zo gucunga umutekano w'abasivile n'ibindi bitandukanye guhera kuri uyu wa gatatu biri mu maboko y'ingabo za Leta FARDC.
Umwanzuro wo gukura ingabo za MONUSCO muri Kivu y'Epfo kwemejwe na UN ,umwanzuro Nomero 2717 wo mu Ukuboza 2023 wasobanuraga uko ingabo za MONUSCO zizava muri Kivu na Ituri.
Abasirikare ba MUNUSCO bageze muri RDC mu mwaka wa 2001,ubu bakaba bagiye kuhava babarirwa mu basirikare 100.000 kandi aba mbere bamaze gutaha kubusabe bwa Leta ya RDC.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show