English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda 

Ishyirahamwe riharanira inyungu z'abakozi ba leta bo ku rwego rwo hejuru mu Bwongereza ryatanze ikirego kitari bwigere kibaho na mbere gitanzwe n'abakozi nk'aba, kuri gahunda y'Abaminisitiri yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Iryo shyirahamwe rizwi nka FDA ryavuze ko ryinjiye muri iyi dosiye kubera ubwoba ko kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro bishobora guhatira aba bakozi kurenga ku mategeko.

Bijyanye n'itegeko rishya, Abaminisitiri bashobora kwirengagiza urukiko rw'Uburayi rw'uburenganzira bwa muntu, bagategeka aba bakozi gutegura ingendo z'indege zijyanye mu Rwanda abo basaba ubuhungiro birukanwe mu Bwongereza.

Iryo shyirahamwe rirashaka ko Urukiko Rukuru rwanzura niba iyo ngingo yateza aba bakozi ba leta ibibazo byo mu rwego rw'amategeko.

FDA ifite ubwoba ko aba bakozi ihagarariye bashobora kwisanga bari mu gihirahiro kibashyira hagati y'abacamanza n'abaminisitiri, ndetse ko amabwiriza yo guhonyora amategeko mpuzamahanga yaba anyuranyije n'amabwiriza agenga akazi kabo.

Leta y'Ubwongereza yavuze ko inama yagiriwe na Darren Tierney, ukuriye imikorere myiza muri leta, ivuga ko amabwiriza agenga akazi k'abo bakozi atazahonyorwa.

Mu ibaruwa yatangajwe ku rubuga rwa internet rwa leta y'Ubwongereza, Tierney yanditse ati: "Mu gushyira mu ngiro icyemezo, abakozi ba leta baba barimo gukora mu buryo bwubahirije amabwiriza agenga akazi k'abakozi ba leta, harimo n'inshingano yo kutabangamira ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda igihe ibyemezo byamaze gufatwa.

"Baba barimo gukora mu buryo bukurikije itegeko, iryo rikaba ari itegeko ryemejwe n'inteko ishingamategeko ari na ryo Abaminisitiri by'umwihariko bemeye ndetse bakemeza ko rizashingirwaho."

FDA ubu igiye gusaba Urukiko Rukuru kwita byihutirwa kuri dosiye yayo  ariko nta cyizere gihari ko abacamanza ari ko bazabigenza.

Ariko mu gihe uru rubanza rwaburanwa nubwo nta matariki yari yatangazwa y'igihe indege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro zizahagurukira  rushobora guhagarika by'igihe gito iyi gahunda.

Mu gihe byaba bibaye bibi cyane kuri leta, abacamanza bashobora kwanzura ko leta yateje ikibazo kinyuranyije n'amategeko gihita gituma abakozi ba leta bo ku rwego rwo hejuru badashoboa gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

Leta y'Ubwongereza yari yizeye ko indege zibajyanye mu Rwanda zizahaguruka bitarenze mbere y'impeshyi y'uyu mwaka ariko Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak avuga ko ubu noneho ibi bikwiye kuba mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere kuva igihe uyu mwanzuro wafatiwe.

 



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Uyobora ingabo za Brigade ya 202 zo mu gihugu cya Tanzania yakiriwe mu Rwanda

Rwanda Air yasobanuye impamvu yahagaritse ingendo yagiriraga mu Buhinde



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-02 07:41:03 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Havutse-ikirego-gishya-ku-mushinga-wo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda-.php