English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hatangajwe amayeri adasazwe abagabo 2 baherutse gufatwa bakoreshaga mugukwirakwiza urumogi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku mugoroba wo ku wa 8 Gashyantare 2025, Polisi y’u Rwanda binyuze mu Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafashe abagabo babiri mu Murwa Mukuru wa Kigali, bakekwaho gukwirakwiza urumogi.

Aba bagabo, umwe w’imyaka 22 n’undi w’imyaka 29, bafatiwe muri Gare ya Nyabugogo bafite igikapu kirimo urumogi bivugwa ko barukuye mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka mu nzego za Polisi agaragaza ko aba bagabo bari basanzwe bazwiho gukora ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Kugira ngo baruhishe, bifashishaga amavuta ahumura (Perfume) bayashyira hejuru y’urumogi mu gikapu kugira ngo rutagera ku bantu barukekaho, banatega imodoka rusange mu rwego rwo kuyobya uburari.

Uburyo bafashwemo iby’ubucuruzi bwabo

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yari amaze iminsi atangwa n’abaturage.

Yagize ati: “Ntabwo ari ubwa mbere tubagerageza gufata kuko twigeze guhabwa amakuru yabo ariko baracika. Ubu bafashwe n’Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU).”

Yongeyeho ko ibi bikorwa byabo byari bimaze kuba umuco, ariko Polisi y’u Rwanda ikaba yarahagurukiye kubirwanya.

Yagize ati: “Turashishikariza abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge, bagashaka ibindi bakora kuko ibiyobyabwenge bitihanganirwa muri iki gihugu cyacu.”

Ubutumwa ku baturage n’abakora ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru aho babonye ibikorwa nk’ibi byangiza ubuzima n’ubukungu bw’igihugu.

CIP Gahonzire yagize ati: “Abatarafatwa, umunsi wabo ni ejo ejobundi bagafatwa. Tugomba gufatanya n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda.”

Aba bagabo bafatiwe mu gihe bari bagiye gutega moto berekeza mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Nyarugenge, aho bivugwa ko bagombaga gukwirakwiza urwo rumogi.

Ibi bikorwa bigaragaza ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje gushishikariza abantu bose kureka kwishora muri ubu bucuruzi butemewe n’amategeko.



Izindi nkuru wasoma

Uko Winnie Nwagi ahonga abagabo amashilingi

Uko umubyeyi wa Ayra Starr akomeje gukurura abagabo

Hatangajwe imibare mishya igaragaza abamaze kwicwa n’icyorezo cyiswe Lassa Fever muri Nigeria

Ibitunguranye bituma abagabo bamwe batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Hatangajwe ibihano bikarishye byafatiwe umunyezamu Matasi uherutse kuvugwaho amahano



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-10 08:26:06 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hatangajwe-amayeri-adasazwe-abagabo-2-baherutse-gufatwa-bakoreshaga-mugukwirakwiza-urumogi.php