Gakenke:Abarenga 40 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa umusururu mu birori
Ku wa kabiri tariki ya 30 Mata Abaturage barenga 40 bo mu Karere Gakenke bajyanwe mu Bitaro ,nyuma yo gutaka ubukwe bakanywa umusururu ariko nyuma yaho baribwa munda bahita bihutanwa kwa muganga,bamwe muribo bitabwaho n'abanganga barataha abandi umunani barara mu Butaro.
Umwe muri abo baturage waganiriye n'itangazamakuru yavuzeko bagiye kunywa umusururu ku muturage wari wabatumiye wari ufite ibirori batashye batangira kuribwa munda bajyanwa kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusasa,Uwimana Diedonne yemeje ayo makuru avugako bategereje ko abaganga bemeza icyateye abo baturage ikibazo cy'ubwo buribwe butunguranye.
Uwimana avugako abagize icyo kibazo bose bajyanwe ku bitaro bakitabwaho n'abaganga ari benshi ariko bamwe bahise basezererwa barataha gusa abandi umunini baraye mu bitaro aho baraye bitabwaho n'abaganga.
Ati"Harukuntu umuturage akoresha ibirori agatumira abavandimwe n'inshuti bagahura bagasangira, ni muri urwo rwego umuturage yakoresheje ibirori atumira abantu basangira umusururu nyuma yaho batangira kuribwa munda ariko bahita bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Nyundo."
Yakomeje ati"Abaganga baracyakora isuzuma kugirango hamenyekane niba ubwo bubabare butunguranye bwaba bwatewe n'amafanguro bafashe, umubare w'abajyanwe mu bitaro wose nturamenyekana kuko barenga 40 gusa hari abahageraga bagafashwa bagahita bataha,umunani baraye mu bitaro nabo bameze neza."
Uwimana yaboneyeho gasaba abaturage kugira umuco mwiza wo kwita ku isuku yo ku mubiri,imyambaro ndetse bakita no ku isuku y'ibyo kurya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show