English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke:Abarenga 40 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa umusururu mu birori

Ku wa kabiri tariki ya 30 Mata Abaturage barenga 40 bo mu  Karere Gakenke bajyanwe mu Bitaro ,nyuma yo gutaka ubukwe bakanywa umusururu ariko nyuma yaho baribwa munda bahita bihutanwa kwa muganga,bamwe muribo bitabwaho n'abanganga  barataha abandi umunani barara mu Butaro.

Umwe muri abo baturage waganiriye n'itangazamakuru yavuzeko bagiye kunywa umusururu ku muturage wari wabatumiye wari ufite ibirori batashye batangira kuribwa munda bajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusasa,Uwimana Diedonne yemeje ayo makuru avugako bategereje ko abaganga bemeza icyateye abo baturage ikibazo cy'ubwo buribwe butunguranye.

Uwimana avugako abagize icyo kibazo bose bajyanwe ku bitaro bakitabwaho n'abaganga ari benshi ariko bamwe bahise basezererwa barataha gusa abandi umunini baraye mu bitaro aho baraye bitabwaho n'abaganga.

Ati"Harukuntu umuturage akoresha ibirori agatumira abavandimwe n'inshuti bagahura bagasangira, ni muri urwo rwego umuturage yakoresheje ibirori atumira abantu basangira umusururu nyuma yaho batangira kuribwa munda  ariko bahita bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Nyundo."

Yakomeje ati"Abaganga baracyakora isuzuma kugirango hamenyekane niba ubwo bubabare butunguranye bwaba bwatewe n'amafanguro bafashe, umubare w'abajyanwe mu bitaro wose nturamenyekana kuko  barenga 40 gusa hari abahageraga bagafashwa bagahita bataha,umunani baraye mu bitaro nabo bameze neza."

Uwimana yaboneyeho gasaba abaturage kugira umuco mwiza wo kwita ku isuku yo ku mubiri,imyambaro ndetse bakita no ku isuku y'ibyo kurya. 



Izindi nkuru wasoma

Minisititi w'intebe wa Slovakia yarashwe mu mutwe ahita ajyanwa mu bitaro

Nyuma y'imyaka 2 CECAFA Kagame Cup idakinwa igiye kongera gusubukurwa

Afurika y'Epfo:Umugabo yatabawe nyuma y'iminsi itanu agwiriwe n'igorofa

U Budage bwahamagaje ambasaderi wabwo i Moscou nyuma y'igitero gikaze cy'ikoranabuhanga

DRC:Pasiteri amerewe nabi nyuma yo gushyingirwa umwana bivugwako afite imyaka 15



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-01 08:29:36 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GakenkeAbarenga-40-bajyanwe-mu-bitaro-nyuma-yo-kunywa-umusururu-mu-birori.php