Emmanuel Macron asanga kwirukana M23 muri RDC atariyo nambwe ya mbere
Perezida w'u Bufaransa Emmnauel Macron ubwo yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru wari umubajije niba u Bufaransa nk'igihugu gifitanye umubano n'u Rwanda ndetse na DRC kandi iri ibihugu bifitanye amakimbirane niba bishoboka ko bwagira uruhare mu guhosha umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi, yasubijeko mbere na mbere hagomba kubanza kwamburwa intwaro umutwe wa FDLR mbere yo kwita ku mutwe w'inyeshyamba wa M23 uhanganye cyane n'ingabo za Leta y'icyo gihugu.
Ati" Icya mbere ndashaka kurengera umurimo urimo gukorwa na Angola na Perezida wayo kuko nshobora guhora nenga inzira, ariko amaherezo ishingiro ryo kubaho kandi ntabo babihatanira benshi bahari. ibyo rero Perezida Lourenco yiyemeje ni amahirwe ku Karere, kandi ndizera rwose ko nshobora no kuvuga no kuri DRC kandi nkabikora mfite ubushake bwinshi,ubutwari no gushikama. kandi rero dushyigikiye izo mbaraga kandi duhuza cyane n'ibikorwa Perezida wa Angola yakoze."
Rero ibyihutirwa muri iki gihe byaravuzwe,byaravuzwe ni inzira yo kwambura intwaro no kuva ku butaka kw'imitwe yitwaje intwaro idafite icyo ihakora, hanyuma kwabura intwaro no gushyira hamwe niba nshobora kubivuga gutya, aba FDLR ku ruhande rumwe no kuvana ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa Congo. nibyo byihutirwa .Noneho Kwambura intwaro M23 n'inzira zibiherekeza gushyigikira izi ntambwe nizo za mbere ubu zigomba gishyirwa mu bikorwa mu buganiro tugiye kugerageza gushyigikira.
Uruhare rw'u Bufaransa icya mbere nu kugira ijwi ryumvikana ku kibazo cy'ubusugire bwi bihugu bya Afurika kandi ndatekereza ko bitegerejwe cyane ku mugabane kandi ko bitegerejwe cyane ku kwizerwa kw'ibikorwa byacu. Narabivuze nta mahame abiri Ntabwo rero dushobora kuvuga buri munsi ko ubusugire bw'igihugu mu Burayi busobanura ishingiro ry'intambara n'inkunga yacu muri Ukraine ariko ubusugire bwa DRC bukaba ikibazo cya kabiri ,Oya turakomeza rero.
Tariki ya 29 Mata nibwo Perezida Felix Tshisekedi yatangiye urugendo rw'akazi rw'iminsi itatu mu Bufaransa akaba yakiriwe kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mata muri Champs-Elysees na Perezida Emmnuael Macron w'u Bufaransa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show