English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Congo nibishaka irahabwa amazi  n’amashanyarazi bivuye mu Rwanda.

 

 

Nyuma yuko u Mujyi wa Goma uraye mu kizima ndetse uduce tumwe na tumwe tukabura amazi meza ,u Rwanda rwiyemeje kuba igisubizo kuri ibyo bibazo. Umuyobozi w’icyigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarizi mu Karere ka Rubavu Mutaganzwa Victor yatangaje ko  u Rwanda rufite umuriro w’amashanyarazi uhagije kandi ko Congo iramutse uwushaka yawuhabwa ubuzima bugakomeza.

 

Kubura kw’amashanyarazi mu Mujyi wa Goma bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’abaturage batuye muri uyu Mujyi nkuko  bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo Virunga Energies akaba ariyo ishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi mu Mujyi wa Goma.

Gusa u Rwanda rwiteguye gutanga ubutabazi binyuze mu modoka zi twara  amazi ziyajyana muri Congo dore ko u Mujyi wa Goma usanzwe ukura amazi mu Rwanda  angana na Litiro ibihumbi 20.

 

Umukozi wa WASAC mu Karere ka Rubavu Nsabimana Edison yatangaje ko nta kibazo gihari abatuye mu Mujyi wa Goma batwaye amazi arenze kuyo batwaraga.

Ati”bari basanzwe batwara Litiro ibihumbi 20 ariko niyo bashaka  Litiro 100 twazibaha”.u Rwanda rwari rusanzwe rwohereza mu Mujyi wa Goma amashanyarazi guhera mu 2021, gusa byaje guhagarara mu gihe M23 yarwanaga n’igisirikare cya Leta ya congo n’indi mitwe iyitera inkunga.

 

Umuyobozi wa M23 yatangaje ko ntaruhare bafite mu ibura ry’umuriro muri Goma  kuko iyo babishaka bari kuba barabikoze kera ,ahubwo M23 igashinja Leta ya Congo ko ariyo yarashe umuyoboro w’amashanyarazi kugirango badafata Goma,ubu bakaba bayisatiriye nko mu birometero  10 uvuye mu Mujyi wa Goma.



Izindi nkuru wasoma

INGINGO ZA UWIHOREYE Theoneste ZISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA BYUMVUHORE Nathalie RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA BYUMVUHORE Nathan RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA BYUMVUHORE Narcisse RISABA GUHINDURA AMAZINA

Gushaka kuburanisha Cardinal Fridolin Ambongo byaciye igikuba muri DRCongo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-08 20:04:48 CAT
Yasuwe: 124


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Congo-nibishaka-irahabwa-amazi--namashanyarazi-bivuye-mu-Rwanda.php