Babiri mu basirikare ba FARDC bishwe n'ibisasu
Ku wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi ibisasu biremereye bibiri byatewe mu gace ka Minova Muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y'Epfo bihitana abasirikare babiri ba FARDC ndetse byangiza inzu zari hafi aho.
Amakuru avugako ibyo bisasu byituye neza ahitwa Chimanga ho mu mujyi wa Minova bisiga bihitanye abasirikare babiri ba FARDC ibintu byanatumye bamwe mu baturage batuye hafi aho bahunga.
Amakuru akomeza avugako Minova yahungiyemo abasirikare benshi bo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa,kubera imirwano batsinzwemo n'inyeshyamba z'umutwe wa M23 ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Iri huriro ry'ingabo za Leta ryatsinzwe muri Rubaya no mu bindi bice bitandukanye zahisemo guhunga zijya mu bice bya Kalehe mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.
Kugeza ubu FARDC,FDLR,Wazalendo,ingabo z'u Burundi abacanshuro na SADC bakomeje guhunga berekeza i Bukavu ku murwa mukuru w'intara ya Kivu y'Amajyepfo mu gihe M23 ikomeje kwigarurira byinshi mu bice bigize Intara ya Kivu ya Ruguru.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show