English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports bamenyekanye

Umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude uzwi nka ‘Cucuri’, ni we wahawe kuzayobora umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.

Umusifuzi Mpuzamahanga wo Hagati, Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’, yahawe kuzayobora umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports, ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025

Ni umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro ku wa 9 Werurwe 2025 Saa Cyenda z’amanywa.

Cucuri ni we wahawe kuzaba akiranura aba bakeba, akazaba yungirijwe na Karangwa Justin na Mugabo Eric nk’abasifuzi bo ku ruhande mu gihe Ngabonziza Jean Paul akaba ari umusifuzi wa Kane.

Umukino wa Kiyovu Sports na Marines FC uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium, uraza kuyoborwa na Ngaboyisonga Patrick uraba ari hagati, Habumugisha Eric na Mugisha Fabrice, baraba bamwunganira kuri Stade Amahoro ruhande mu gihe Ahad Gad araba ari umusifuzi wa Kane.

Ku wa Gatandatu wa tariki ya 8 Werurwe 2025 Saa Cyenda z’amanywa, hateganyijwe imikino ine.

Vision FC izakira Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium. Ni umukino wahawe kuzayoborwa na Ugirashebuja Ibrahim uzaba ari hagati mu kibuga, Ndayisaba Said na Nsabimana Patrick, bazaba bamwunganira ku ruhande mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah akaba ari umusifuzi wa Kane.

Musanze FC izakira Bugesera FC kuri Stade Ubworoherane. Ngabonziza Dieudonné, ni we uzayobora uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati. Ndayambaje Hamdan na Jabo Aristote, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Nizeyimana Is’haq azaba ari umusifuzi wa Kane.

Muhazi United izakira Police FC kuri Stade ya Ngoma. Umusifuzi mpuzamahanga, Nsabimana Céléstin ni we wahawe uyu mukino, akazaba yunganirwa na Umutesi Alice na Karemera Tonny mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

Etincelles FC izakira Gasogi United kuri Stade Umuganda. Kayitare David, ni we wahawe kuzayobora uyu mukino wo kwishyura. Mutuyimana Dieudonné ‘Dodos’ na Ntirenganya Elie, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Nshimiyimana Rémy Victory azaba ari umusifuzi wa Kane.

Indi mikino ibiri iteganyijwe kuzaba ku wa 9 Werurwe 2025 Saa Cyenda z’amanywa.

Rutsiro FC izakira AS Kigali kuri Stade Umuganda. Ni umukino wahawe Irafasha Emmanuel ‘King’, akazaba yunganirwa na Safari Hamiss na Akimana Juliette mu gihe Ishimwe Rene, azaba ari umusifuzi wa Kane.

Mukura VS izakira Gorilla FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Akingeneye Hicham ni we uzayobora uyu mukino. Nsabimana Evaliste Thierry na Mbonigena Seraphin, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe umusifuzi wa Kane ari Mulindangabo Moïse.

Kugeza ubu, shampiyona iyobowe na Rayon Sports n’amanota 42 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40. Iziri mu myanya mibi, ni Musanze FC ya 14 n’amanota 18, Kiyovu Sports ya 15 n’amanota 15 na Vision FC ya nyuma n’amanota 12.



Izindi nkuru wasoma

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Ndwaye iki se? –Umutoza Robertinho yagaragaje ibinyoma byose bya Rayon Sports

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-07 08:59:37 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasifuzi-bazasifura-umukino-wa-APR-FC-na-Rayon-Sports-bamenyekanye.php