English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Hakim Kiwanuka na Denis Omodi , baguzwe na APR FC n'ubwo bitaremezwa n'ubuyobozi bw'iyi kipe,  bari kurutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 8 Mutarama , nibwo ikipe y'igihugu ya Uganda, yatangaje abakinnyi 36 iki gihugu kizakuramo 30 bazifashishwa muri CHAN 2024, ariko izaba muri 2025 , ikabera muri Uganda, Kenya, na Tanzania.

Mu bakinnyi Uganda yahamagaye, harimo ba rutahizamu 2, Hakim Kiwanuka na Denis Omodi bivugwa ko bamaze gusinyira APR FC,  aba basore bombi ni inkingi za mwamba mu busatirizi bwa Uganda, ndetse bikaba byitezwe ko aba basore aribo Uganda izagenderaho.

Ukurikije igihe isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda rizarangirira, ndetse n'igihe iyi mikino izatangirira, bitewe kwibazwaho , niba koko APR FC yaba yarasinyishije aba basore, kuko igihe yaba yaramaze kubagura, ntabwo baba bemerewe gukina iri rushanwa, kuko rikinwa n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu cyabo gusa.

Imikino ya CHAN izatangira taliki ya 01 Gashyantare 2025, mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha mu Rwanda rizasozwa taliki ya 31 Mutarama 2025, bivuze ko igihe aba basore baba barasinyiye APR FC batazemererwa gukinira Uganda, mu gihe bakina bikaba byaba bisobanuye ko batazakinira APR FC.

Ikipe ya APR FC ntabwo yigeze yemeza ko yaguze aba bakinnyi, ibi ntabwo byaba ari igitangaza kuko APR FC itajya ipfa gutangaza amakuru yayo, gusa inkuru zituruka kubegereye iyi kipe, bavuga ko aba basore bamaze gusinya, ndetse ko bagomba kuza gutangira imyitozo mu minsi ya vuba.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-08 10:41:42 CAT
Yasuwe: 152


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yasinyishije-abakinnyi-bari-ku-rutonde-ikipe-yigihugu-ya-Uganda-izakoresha-muri-CHAN-2024.php