English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuntu wese wahangara gutera u Rwanda agomba ku byicuza - Perezida Paul Kagame

Kuwa mbere tariki ya 15 Mata 2024 , Perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo kwinjiza aba Ofisiye bashya bari basoje amasomo yabo, yavuzeko u Rwanda rwa kera rutandukanye n'u Rwanda rw'uyu munsi mu bijyanye no kwicungira umutekano bityo umuntu ushobra kugerageza gutera u Rwanda  byanze bikunze ashobora ku byicuza.

Aba Ofosiye 624 nibo bahawe ipeti rya Sous Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri rikuru rya gisirikare i Gako.

Perezida Paul Kagame akaba n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda mu mpanuro yahaye abo ba Ofisiye bashya yababwiyeko nta muntu uwo ariwe wese ugomba kubagaraguza agati kandi mu gihe haba hari ubigerageje byanze bikunze akaba agomba kwicuza impamvu yabikoze.

Aba ofisiye bose hamwe basoje amasomo yabo ni 624 harimo abakobwa 51 ndetse naba ofosiye 53 bize mu bihugu by'inshuti bose hamwe bakaba bari mu byiciro  bitatu icyicyiro cya mbere kigizwe n'abanyeshuri 102 bize amasomo y'umwuga wa gisirikare babifatanyije n'amasomo ya kaminuza y'u Rwanda abahesha impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza.



Izindi nkuru wasoma

Tshisekedi ati"Karidinali Ambongo agomba gufatira urugero ku munyakamuru Bujakera"

Kamonyi:Ikamyo yarenze umuhanda ikometsa umuntu umwe

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-16 15:58:19 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuntu-wese-wahangara-gutera-u-Rwanda-agomba-ku-byicuza--Perezida-Paul-Kagame.php