English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuntu wa mbere yashizwe mu bwonko akuma kagereranywa na mudasobwa

Sosoyeti y’umuherwe Elon Musk yitwa ‘Neuralink’ yashize mu bwonko bw’umuntu akuma kagereranywa na mudasobwa, iyi sosiyeti itangazo ko kugeza ubu uwo muntu ameze neza nta kibazo na kimwe afite.

Umuherwe Elon Musk yahawe uburenganzira bwo gukora iryo gerageza muri Gicurasi 2023 abuhawe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’imiti (FDA).

Nyuma yo guhabwa ubwo bureganzira yahise atanga amatangazo amenyesha abakorera bushake ko bakwiyandikisha kugirango igerageza ritangire.

Sosiyeti ya Neuralink yahise itangira ubushakashatsi  bw’imyaka itandatu hakoreshwa za ‘robot’ mu gushira udutsinga 64 mu mubiri w’umuntu ariko duto cyane kurusha umusatsi  tugashirwa mu gice cy’ubwonko cyigenzura ubushake bwo kugenda.

Iyi sosoyeti ikomeza ivuga ko izo nsinga zizifashishwa mu gutuma ako kuma kabona ingufu zigakoresha zishobora kujyamo bidasabye ko gacomekwa.

Elon yavuze ko ako kuma kitwa ‘Telepathy’ gashobora gutuma umuntu ugashizwe mo ashobora kugenzura igikoresho icyo aricyo cyose harimo telephone ,mudasobwa binyuze mu gutekereza gusa.



Izindi nkuru wasoma

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Amerika yashizwe mu majwi nka kimwe mu bihugu bituma ibibazo byo muri DRC bidakemuka

Kamonyi:Ikamyo yarenze umuhanda ikometsa umuntu umwe

Umwimukira wa mbere uvuye mu Bwongereza yagize mu Rwanda

Emmanuel Macron asanga kwirukana M23 muri RDC atariyo nambwe ya mbere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-02 15:13:15 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuntu-wa-mbere-yashizwe-mu-bwonko-akuma-kagereranywa-na-mudasobwa-2.php