English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda:Ku myaka 40 y’amavuko afite abana yabyaye 44

Umugore wo muri Uganda ufite uburumbuke budasanzwe witwa Mariam Nabatanzi Babirye w’abana 44 ararira kubera kubura ubushobozi bwo kubitaho bitewe n’ubwinshi bwabo.

Nabatanzi afite abana 44 bari hagati y’imyaka (4-28) yatangaje ko agowe cyane no kwita ku buzima bwabo bana kuko ise ubabyara yabamutanye akagenda mu 2015.

Uyu mugore abenshi bahimbye akazina ka ‘Mama Uganda’ avuga ko kubona amafaranga y’ishuri yabo bana bisa naho bidashoboka ariko akaba akora utuzi dutatu kugirango ababonere ibyo kurya.

Mu gahinda kenshi uyu mugore aganira n’icyamamare k’urubuga rwa You Tube Drew Binsky yavuze ati” ngowe cyane no kurera aba bana,data yankosheje nkiri muto cyane hanyuma kuko uwo yari anshingiye yari anduta nta rukundo rwigeze rubaho kuko namusanze nta bwumvikane kandi yari afite abandi bagore bane.”

Nabatanzi avuga ko yashatswe n’umugabo ufite imyaka 45 ariko we icyo gihe yari afite imyaka 12,nyuma umugabo we yaje kumuta avuga ko atakomeza kubana n’umugore ubyara kuri urwo rwego.

Ati” ababyeyi b’abagabo bita kubana ariko bakuze gusa,urugero umugabo yita ku mwana w’umukobwa kuko aba aziko azamuzanira amafaranga binyuze mu nkwano.”

Yakomeje ati “Mama wanjye yansize nyiri umwana muto naho Data yangurishije mu buryo bubabaje bamuha inka ,ihene n’amafaranga ariko kugeza ubu aracyariho.

Ikinyamkuru Times Now cyanditse ko Mariam Nabatanzi Babirye ariwe mugore wa mbere ku isi urumbuka ufite abana 44 akaba afite imyaka 40 nyuma yuko atangiye kubyara afite imyaka 13.

Impamvu asobanura ko ariyo yatumye abyara abana benshi nuko yagiye kwa muganga bakamubwirako afite intanga ngore nyinshi kandi ko atagomba gufata imiti yo kuboneza urubyaro kuko ishobora kumugiraho ingaruka.

Mu bana 44 Nabatanzi afite, yabyabye impanga z’abana babiri inshuro 4 abyara impanga z’abana batatu inshuro 5 abyara impanga z’abana bane inshuro 5 rimwe gusa nibwo yabyaye umwana umwe.

Nabatanzi yavuze ko nubwo yabyaye abana 44 yagize ibyago agapfusha abana 6 ubu akaba asigaranye abahungu 20  n’abakobwa 18 arera wenyine.

 



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke:Umusaza w'imyaka 67 yasanzwe mu bwiherero yacagaguwemo ibice

Me Gatera Gashabana wunganiraga Karasira nawe yivanye mu rubanza ahita anasohoka mu rukiko

UPHLS yahagurukiye kurwanya akato gahabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe

Ubwo nabaga mfite imyaka 15 byasaga naho mfite imyaka 18 -Perezida Kagame

DRC:Pasiteri amerewe nabi nyuma yo gushyingirwa umwana bivugwako afite imyaka 15



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-18 13:19:31 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UgandaKu-myaka-40-yamavuko-afite-abana-yabyaye-44.php