English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwanda:Ababyaza n’abaforomo bagiye gusubizwa

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda  yatanze icyizere  cyo gukemura ibibazo  byugarije abaforomo n’ababyaza.

Hari mucy’iganiro Minisitiri W’ubuzima Dr Sabin Nsanzina  yagiranye  n’Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza  mu Rwanda (RNMU) ,  maze aha cyizere  kubakora muri urwo rwego  ko icyibazo cy’Umushahara mucye bahabwa cyigiye gukemuka

 

N’icyiganiro cyabereye muri Minisiteri  y’ubuzima kuwa 1 ugushyingo 2033 , Minisitiri w’Ubuzima  

Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ibyo bibazo bigiye gukemurwa mu gihe cya vuba  ariko hakaba iby’ibanze  cy’abamaze imyaka itanu bakora by’agateganyo nt’amabaruwa abashira mukazi bafite.#

Dr Girembagara Andre  uyobora urugaga rw’abaforomo n’ababyaza yazuze ko kubera inyigo yarangiye nkuko Minisitiri yabisabye byakwihutishwa.

Yagize ati:”umushahara w’umubyaza n’umuforomo uheruka kuzamurwa muri 2016 nabyo nta kizere twari dufite,ariko kimaze ighe kinini tutumva aho byarengeye.”

Ikindi cyagaragajwe harimo abaforomo n’ababyaza bashakaga kwiga ntibikunde bigakorwa rwihishwa.

Bimwe mu bikubiye mu mavugurura harimo kuba abatazigira mu kazi bazahabwa impushya zo gukomeza amasomo ku buryo niba ari ighe cy’akazi uwaruhawe agakora cyaba n’igihe cy’amasomo akiga nta kibazo.

Minisitiri Dr Nsanzimana yijeje ko Minisante igiye gukora ubuvugizi ngo ibi bibazo birangire vuba bidatinze.



Izindi nkuru wasoma

Bruce Melodie na DJ Marnaud bagiye guhurira mu gitaramo i Bruxelles

Abasirikare ba DRC bagiye kujya bahabwa imyitozo n'u Bufaransa

Abimuwe muri Bannyahe imyaka 7 ishize bababajwe n'indishyi bagiye guhabwa

The Ben na Diamond bagiye guhurira mu nyubako ya "Capital One Arena" yakira abantu 20.000

Imirimo yo mu rugo izajya ihabwa agaciro mu gihe ababanaga bagiye gutandukana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-02 09:14:49 CAT
Yasuwe: 170


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RwandaAbabyaza-nabaforomo-bagiye-gusubizwa.php