Rutsiro:Umugore uyobora uruyuki mu muzinga yayobora neza urugo.
Ubuyobozi bw'akarere bw'akarere ka Rutsiro bwemeza ko umugore uyobora uruyuki mu muzinga rugatanga umusaruro w'ubuki n'urugo yaruyobora neza.
Ibya byatangajwe mu mahugurwa agenewe abagore bakora umwuga w'Ubuvumvu muri Rutsiro by'umwihariko ku ruhande rwa Parike ya Gishwati na Mukura yateguwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye UNESCO komisiyo y' Urwanda, aho bashimye ukwitinyuka kw'abagore bemeza ko bashoboye.
Bavuze ko kuba abagore batinyuka umwuga w'Ubuvumvu ubusanzwe abantu benshi bakekaga ko ukorwa n'abagabo gusa bakaba bagera ku itarambere rirambye byerekana ko n'uruhare rwabo mu kwita ku Rugo rugatera imbere ari nta makemwa kuko ubusanzwe inzuki abantu bazitinta bitewe n’uko zidwingana.
Mukasine Emilianne ni umwe mu bakora umwuga w'Ububumvu mu Karere ka Rutsiro,ayobora koperative Kovede ihuza aborozi bakorera mu murenge wa Mushonyi.
Yemeza ko yatangiye Ubuvumvu mu mwaka wa 2008 kugeza ubu byamugejeje ku iterambere mu Rugo rwe.
Yatangije imizinga 5 kuri ubu afite igera kuri 17 imuha umusaruro irenga Toni buri sarura.
Ati:"kuva batangira umwuga byamfashuje kubaka inzu mfatanyije n'umugabo wanjye ifite agaciro karenga miliyoni 5,byamfashije kurihira abana amashuri bariga Kandi biga neza Kandi byahinduye Imibereho mu muryango wanjye."
Akomeza avuga ko kuba begereye Parike ya Gishwati na Mukura ari amahirwe kuko bibafasha kubona umusaruro w'ubuki ushimishije.
Ku bijyanye n'Ubuyobozi bw'umugore watinyutse agakora umwuga w'Ubuvumvu yagize ati:"Umugore wayoboye uruyuki washoboye kujya ku muzinga n'urugo imbogamizi zose yahura nazo yashobora kuzikuramo."
Nyirahabyarimana Felecitation perezida wa Koperative Codesi ikorera Ubuvumvu mu murenge wa Kigeyo aho bahagika ku nkengero z'Ishyamba kuri Parike nawe yatangiye Ubuvumvu afite imizinga 8.
Ashima abagabo basanze mu mwuga kuko ngo babigishije bigera ho bagera ku rwego rwo gukurikirana inzuki kugeza basaruye.
Ati:"umwuga twagannye ukomeje kudufasha kwiteza imbere mu buryo bwose kuko byadufashije kubaka iwacu,tugura imirima,abana biga neza nta kibazo cy'imibereho tukigira nka mbere kuko ufite umugabo aramwumganira mu mibereho naho utamugira akora inshingano z'umugore ndetse n'iz'umugabo byose bikagenda neza,urebye ntabwo uruyuki warushobora ngo urugo rukunanire,tunashimira ubuyobozi bw'igihugu kuko butuba hafi,banatwegereje uruganda kuburyo umusaruro tubona Aho tuwujyana bitatugoye.''
Mvunabandi Dominique umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi muri UNESCO Komisiyo y' U Rwanda yemeza ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi n'ubushobizi abagore bakora ubuvumvu aho bazanahabwa ibikoresho.
Avuga ko bateguye amahugurwa azambara iminsi 10 aho bari guhugurwa ku buryo bunoze bakoramo ubuvumvu butangiza ibidukikije.
Ari:"aba bagore turabashimira kuba barahagurutse bagakora, umwuga w'Ubuvumvu urubashwe aba bagore ni urugero rwiza niyo mpamvu twahisemo kubongerera ubumenyi Kandi tuzanabongerera ubushobozi bituma barushaho gutera imbere,tuzabaha ibikoresho tububakire Aho bakorera bahuriza hamwe umusaruro."
Umuyobozi yemeza ko bazakurikirana aba bagore nyuma y'amagugurwa mu gihe kigera ku mezi 8 Aho bazabasiga bageze ku rwego rubateza imbere kirishaho.
Kwizera Jean De Dieu umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'Ubuvumvu yitwa BeeGulf akaba n'umwe mu bahugura aba bagore bo Muri Rutsiro avuga ko amahugurwa agera ku makoperative atatu Aho buri imwe yihereje abayihagarariye 10.
Ndetse ngo mu kubongerera ubushobozi buri koperative izahabwa ibikoresho bya miliyoni zirenga cumi n'ebyiri y'u Rwanda.
Nyirakamineza Marie Chantal umuyobozi wa Njyanama y'akarere ka Rutsiro akaba na Perezidante w'uruganda rw'Ubuki rwa GISHWATI ashima uburyo abagore batinyutse Aho akurikije ibyo bakora ngo abona ko bashoboye.
Ati:"Umugore ukora ubuvumvu aba ashoboye ,ibikorwa by'abagore mu mwuga wacu birigaragaza turashima kuba narimo kongererwa ubushobozi kuko bizatuma barushaho gutera imbere no guteza imbere imiryango yabo,abenshi banayoboye ingo."
Uyu muyobozi ku bijyanye n'imbogamizi zagiye zigaragagazwa zirimo kugabanuka k'umusaruro Hari icyo asaba.
Asaba ko hashirwa imbaraga mu gutera ibiti bitanga indabyo nk'ibiryo by'inzuki.
Ku bijyanye no gutera imiti yasabye ko yajya iterwa nimugoroba kugira inzuki zitabangamirwa.
Akomeza avuga ko umusaruro kuri koperative basaruraga nka Toni 10 cg umunani zigenda zigabanuka .
Kuri ubu mu karere ka Rutsiro Gusa uruganda rwakira mu Mwaka umusaruro w'ubuki ungana na Toni 25-30 Gusa ngo mbere habonekaga izirenga 40.
Umugore uyobora uruyuki urugo nti rwamunanira
Yanditswe : Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show