Rubavu:Shema Power iratanga MW 15 mu kwezi kumwe
Ikigo kitwa Shema Power Kivu Lake kiri kubaka ibikorwaremezo bigamije gucukura no kubyaza umuriro w’amashanyarazi ukomoka kuri Gaze metane mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu cyatangaje ko mu kwezi kumwe gusa baratanga umuriro ungana na Megawate zirenga 15.
Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwari kumwe n’abanyamakuru basura ibikorwa by’iterambere biri mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatanu basuye iki kigo gicukura kikanatunganya gaze metane iri mu kiyaga cya Kivu bemeza ko amagerageza yarangiye mu gihe kitarenze ukwezi abaturage batangira kubyaza umusaruro ingufu z’umuriro zikomoka kuri Gaze iri mu Kivu.
Byiringiro Maximilien umuyobozi muri Shema Power ushinzwe amashyanyarazi nyuma yo gutembereza itsinda ry’abanyamakuru yasobanuye aho umushinga ugeze yemeza ko bafite gutanga MW 56 mu byiciro bine ariko muri uku kwezi ikiciro cya mbere kizaba cyageze ku baturage.
Yagize ati:”tumaze igihe dukora amagerageza ubu tugeze ku musozo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe turaba twahaye umukiliya wacu ariwe REG megawate zirenga 15 noneho bazigeze ku baturage aribo bakiliya babo,ibintu byose kuri ubu biri ku murongo amagerageza yatweretse ko imyiteguro yanoze.”
Byiringiro akomeza avuga ko umuriro bazatanga ari uzajya usohoka mu bikorwaremezo byabo buri gihe aho ushobora gucanira ingo zingana n’iz’abatuye akarere ka Rubavu ukubye incuro 3 kuko ngo MW 15 zacanira ingo nyinshi cyane.
Uyu muyobozi ubwo yabazwaga ingano ya Gaze Methane yatanga amashyanyarazi iri mu Kivu yemeje ko mu masezerano bafitanye na Leta y’u Rwanda ari ugucukura imyaka 25 ariko batakwigera bamaramo gaze.
Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yemeza ko mu kwezi kumwe baraba batangiye kubona inyungu za gaze Methane binyuze mu kiyaga cya Kivu.
Yagize ati:”mu kwezi kumwe umuriro w’amashanyarazi akomoka muri gaze methane uraba wahujwe n’amapoto ya REG bitumen abaturage bagerwaho n’umuriro uhagije uruta uwo bari bafite,ni ibintu twishimira cyane kuko bizadufasha kwihutisha iterambere.”
Uru ruganda rwitezweho gukemura ikibazo cy’umuriro muke n’ibura ryawo rya hato na hato.
Imibare igaragaza ko 73.4% by’abaturage b’aka karere ari bo bamaze kugezwaho amashanyarazi.
Umushinga wo kubaka Shema Power Lake Kivu watangijwe tariki ya 03 Ukwakira 2019 byari biteganijwe ko uzarangira ku ya 31 Ukuboza 2022 utwaye miliyoni 400 z’Amadolari y’Amerika ukazatanga MW 56 ariko imirimo ntabwo yegenze nkuko ngo byari biteganyijwe ahanini kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye imirimo itihuta cyane.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show