English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RDC: Undi muntu I Goma arishwe, umutekano ukomeje kuba mukeya

Mu masaha ya saa tanu mu mujyi wa Goma umuntu witwaje intwaro yarashe umu motard waruri kuri moto ,uwo wamurashe akaba atafashwe kuko yahise yiruka mu gihe abaturage bahise bakwira imishwaro.

Umujyi wa Goma ukomeje kurangwamo urugomo bigatuma abaturage batuye muri uyu mujyi n'inkengero zawo barushaho gutabaza umutwe wa M23 ngo uze kubakiza urwo rugomo.

Iraswa ry'uyu mu motard ribaye nyuma yuko kuwa 11 mata 2024 muri teritwari ya Beni umutwe wa ADF wishe bunyamaswa abaturage barindwi(7) ndetse no muri quartier ya Sayo na Bunzi ho muri komine Mulekera hatwitswe Moto nyirayo akaba yaraburiwe irengero. 

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Beni  mu mijyi ya  Burutsu, Makene, Toda  na Pasolo avuga ko guhera kuwa gatanu tariki ya 11 mata 2024 abaturage batekewe n'ubwoba ko isaha ku isaha umutwe wa ADF ushobora kongera kugira abaturage wica.

Umujyi wa Goma utuwe n'abaturage barenga miliyoni ebyiri bavuga ko bahangayikishijwe n'intwaro zinyanyagiye mubaturage ko ari nazo ziri gukoreshwa kukubabuza umutekano bagashinja perezida Tshisekedi kuba ariwe nyirabayazana wikwirakwizwa kwizo ntwaro kuko yemereye aba wazalendo kwifatanya n'ingabo za leta za Fardc mu kurwana n'umutwe wa m23 bigatuma kubwo kutabahemba birara mubaturage kubagirira nabi m'uburyo bwo gushaka uko bihemba.

Habumugisha Vincent.



Izindi nkuru wasoma

Uruganda "AFRINEST" rukora ubwato rwahishyuye impamvu ishobora kuba yarateye impanuka y'ubwato bwarw

Rutsiro:Abaturiye n'abakorera muri Pariki ya Gishwati-Mukura barishimira ibyiza imaze kubagezaho

Abaturiye n'abakorerea muri Pariki ya Gishwati barishimira urwego imaze kubageza.

Rubavu:Abapolisi 14 bari guhabwa amahugurwa y'uburyo bwo gucunga umutekano wo mu mazi

Iby'uruganda rwa Apple na Felix Tshisekedi bikomeje kuba bibi



Author: Paul Adamson, Webmaster & International Correspondent Published: 2024-04-13 21:30:47 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RDC-Undi-muntu-I-Goma-arishwe-umutekano-ukomeje-kuba-mukeya.php