English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira aba Ofisiye bashya basaga 600

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame akaba n'umugaba mukuru w'ikirenga w'ingabo zu Rwanda yitabiriye umuhango wo kwinjira kw'abasirikare bashya baba Ofisiye basaga 600 kandi ashimira byimazeyo ababyeyi bashishikarije abana babo kwinjira mu ngabo zu Rwanda.

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata 2024  aho Perezida Kagame yashimiye abo ba ofisiye bashya basoje amasomo yabo neza ,kandi yaboneyeho gushimira ababyeyi bemereye abana babo ko kwinjira mu  ngabo z'u Rwanda RDF kugirango bakorere igihugu cyabo.

Ati"babyeyi namwe ndabashimira kuba mwarashishikarije abana banyu kandi mukabemerera ko bahitamo uyu mwuga." Aba Ofosiye basaga 600 nibo bamaze umwaka urenga bari mu myitozo kandi bahabwa amasomo ya gisirikare.

Aba ofisiye bose hamwe basoje amasomo yabo ni 624 harimo abakobwa 51 ndetse naba ofosiye 53 bize mu bihugu by'inshuti bose hamwe bakaba bari mu byiciro  bitatu icyicyiro cya mbere kigizwe n'abanyeshuri 102 bize amasomo y'umwuga wa gisirikare babifatanyije n'amasomo ya kaminuza y'u Rwanda abahesha impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza.



Izindi nkuru wasoma

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Dore umusaruro wavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Bassirou wa Senegal

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Senegal

Ubwo nabaga mfite imyaka 15 byasaga naho mfite imyaka 18 -Perezida Kagame

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-15 14:48:11 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Paul-Kagame-yitabiriye-umuhango-wo-kwakira-aba-Ofisiye-bashya-basaga-600.php