Nigeria:Umugore yashashwe n’ibise bitunguranye ahita abyarira muri gare
Umugore utavuzwe izina wo muri Nigeria yabyariye muri gare yo mu gace ka Lagos ubwo yafatwaga n’ibise mu buryo butunguranye ndetse ahita abyara.
Akimara gufatwa n’ibise abagore bakorera ubucuruzi aho hantu bahise bamufasha abyara neza kandi bikaba byashimishije benshi kuba yabashije kubyara neza.
Abashinzwe ubutabazi batangaje ko uwo mugore yabyaye umwana w’umuhungu ufite ubuzima bwiza.
Uyu mugore n’umwana we bahise bajyanwa mu bitaro bya Lagos State Emergency Management Agency (LAMESA) kugirango bakurikiranwe n’abaganga.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa Facebook witwa Sunday Ogunsola yavuze ko uwo mwana agomba kwitwa ‘Abiona’ izina ry’ururimi rw’ikiyoroba risobanura uwavukiye ku rugendo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show